Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Agakingirizo ntigakwiye gutera isoni

Soma Inkuru Yose ...

Bimwe mu bitera uburwayi bwo kwibagirwa ‘Alzheimer’

by http://www.ubuzima.info
uburwayi bwo kwibagirwa ‘Alzheimer’
Itabi, ibisindisha, diyabete n’umubyibuho ukabije, ni bimwe mu byagaragajwe n’abahanga babikozeho ubushakashatsi, berekana ko ari nyirabayazana w’indwara z’umutima zanageza umuntu ku burwayi bwo kwibagirwa.

Uku kunywa itabi n’ibisindisha, uburwayi bwa diyabete ndetse no kuba umuntu yaba abyibushye bikabije, ngo bituma habaho kugabanuka kw’ibice bimwe na bimwe mu bigize ubwonko, akaba ari na byo bitera uyu muntu kugenda agira ikibazo cyo kwibagirwa kudasanzwe, nk’uko byagaragajwe bikanatangazwa muri ‘Revue professionnelle Radiology’.

Aha, Prof Kevin King umwarimu mu ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza ya Californie y’Amajyepfo (L’Université de Californie du Sud), avuga ko indwara n’ibindi bikora ku buzima bw’imitekerereze ya muntu, bigira aho bihurira cyane n’ubuzima bw’ubwonko. Ati "Icyo ni ikintu navuga ko cyari gisanzwe kizwi, ariko ubushakashatsi bwacu bwarushijeho kubigaragaza.”

Muri iyi nyigo, ngo abashakashatsi basuzumye dosiye 1600 z’abarwayi, icya kabiri cyabo bakaba bari hejuru y’imyaka 50 naho abandi bakaba munsi y’iyo myaka y’amavuko, bakurikiranwa mu gihe cy’imyaka 7, nyuma bacishwa mu cyuma ngo hasuzumwe uko ubuzima bw’ubwonko bwabo bwifashe ndetse n’ubudahangarwa bwabwo mu guhangana n’ikibazo cya Alzheimer.

Aba ngo basuzumwe mu bice bitatu by’ingenzi bifasha ubwonko kubika, bikaba ngo ari na byo bimuhesha ububasha bwo kuba yabasha gufata mu mutwe cyangwa kwibagirwa.

Mu gusesengura ibisubizo byavuye muri ubu bushakashatsi, ngo aba abahanga basanze itabi, ibisindisha, Diyabete n’umubyibuho ukabije, ariko bigenda bigira uruhare n’ingaruka zihariye kuri buri gice cy’ubwonko muri bitatu bibufasha kubika.

Ibi muri rusange, byagaragajwe ko ari ibyo kwirinda, kuko bikorana cyane n’ubwonko, bityo bikabwangiza, bikabukururira uburwayi bwo gusibangana mu mutwe no kwibagirwa bikabije, bizwi nka Alzheimer mu ririmi rw’amahanga. 
Soma Inkuru Yose ...

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo