Bang Media

Ibimenyetso Bigaragaza Umugabo Ufite Urukundo rw'Ukuri

Akenshi usanga hari abibwira ko abagabo badakunda cyangwa se ko bigoye kumenya niba koko umugabo afite uwo yiyumvamo birenze ndetse bishobora no kumugaragaraho.

IBI NI IBYAKWEREKA UMUGABO WUJE URUKUNDO

Umugabo ufite urukundo arihangana:

Uzasanga umugabo ufite urukundo yihanganira byose,n’iyo yaba atarakubwira ko agukunda ari inkumi yabonye bwa mbere ashobora kwerekana ko we atarabifitemo ingufu nyinshi nyamara aba yaguye mu mutego ibyo ntibyakubuza kumukunda mugafumbira urukundo rwanyu mukarambana

Umugabo ufite urukundo aritanga:

Yiyumvamo ubutware n’ubushobozi bwo kwerekana ibyo yifitemo . Ahorana ubwitange bwo kugaragaza ko ntacyamunanira ,icyo wamusaba cyose agerageza kugikora yihuse kandi ubona ko anabyishimiye ntahwema kukugaragariza ishyaka ryinshi afite. Nubona umugabo udafite ubushake mugitangirana ntuzibwire ko bizagenda biza ntacyo azigera ahindukaho.

Umugabo ufite urukundo ahora ashaka gushimisha umukunzi we:

Umukunzi niwe ufata iyambere muri gahunda ze zose, icyo akoze cyose agikora umutima ariwe uriho ugasanga abaza icyo yakora kugirango bagire ibihe byiza mbese ari ukubyumvikanaho ntabyo gushyiraho itegeko.

Ikindi kandi ashyira imbere kumva ibyiyumviro bya mugenzi we kandi akanabikurikiza; urugero burya umugabo ugukunda ashobora kureba film mu mwanya w’umupira bitewe n’uko ari umukunzi we abimusabye akemera akigomwa ibyo akunda agakora ibyo umukunzi we ashaka.

Umugabo ufite urukundo ahinduka mu mico:

Akenshi umugabo ukoreshwa n’urukundo atandukana n’ingeso ze mbi cyane cyane izo azi neza cyangwa se akeka ko zababaza umukunzi we. Aha niho uzasanga umugabo atagitegekwa n’akabari cyangwa ngo akunde gutaha igicuku bikabije.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment