Mu cyaro kugeza ubu hari abantu bamwe batitaye ku birebana no kubakira amatungo yabo ahubwo bagahitamo kuyaraza mu nzu babamo. Ingero zikunze kugaragara n’izamatungo magufi arimo inkoko, inkwavu n’ihene . Uko bimeze kose si byiza kurara mu nzu imwe n’amatungo kuko bishobora guteza zimwe mu ndwara.
Hari umudamu umwe w’Umunyarwandakazi washakanye n’umuzungu wo mu gihugu cy’Ububiligi. Mu minsi ishize uwo muzungu yazanye n’umudamu we amujyana kwa nyirakuru utuye mu cyaro. Umuzungu ngo ibyo yaboneye muri Afurika ntazabyibagirwa kuko ngo yaraye ahantu mu cyumba kirimo inkoko, n’ihene. Muri icyo cyumba kandi ngo hari hateretse amata. Icyamutangaje kurusha ibindi ariko ngo n’injangwe yo muri urwo rugo yaraye mu cyumba barimo ni uko ikamumenaho amata!Uretse ibyo, mu cyaro hari abadatinya kuvuga ko barara mu cyumba kimwe n’amatungo cyane cyane bagamije kuyizirikaho ngo hato hatagira umuntu uyiba. Nyamara ingaruka zo kubana n’ayo matungo mu nzu imwe ni nyinshi haba ku buzima bw’abantu ndetse n’ubw’ayo matungo. Aha, reka dufate urugero rw’inkoko n’inka. Nta muntu kugeza ubu utazi ko inda, umuraramo, ibicurane, n’izindi ndwara nyinshi zikunze kwibasira inkoko kandi zikaba ari indwara zandura cyane. Nta kuntu rero umuntu yabana na zo mu nzu ngo abure kwandura! Abantu bakwiye kumenya ko ibicurane by’inkoko ari indwara mbi cyane ndetse yica. Uwabishidikanya yabaza ibyabaye muri Aziya mu mwaka wa 2005. Usibye na bo, n’i Burayi ndetse no mu bihugu bimwe na bimwe by’Afurika iyo muryamo y’inkoko yarahageze.
Inka nazo zifite umwihariko wazo, kubera amaganga yazo aho zirara hasaba gusukurwa buri munsi, bitaba ibyo umwanda ugakwira inzu yose. Si nibyo gusa kuko ahantu inka cyangwa ihene zirara ntihatana n’imbaragasa kandi ububi bwazo mu bantu ntawe utabuzi nk’uko twagiye dukomeza kubigarukaho. Uburondwe buba ku nka cyangwa se ku ihene iyo bugiye ku muntu bukamuruma, iyo butamuteye ubuheri, ntibubura kumwanduza indwara zirimo Tifusi n’izindi. Ikindi ni uko ayo matungo akunze kwibasirwa n’inzoka cyangwa se igituntu. Hari ubwo rero inka cyangwa se ihene bishobora kuganga cyangwa se igakora mu nkono z’ibiryo bityo bikaba byatera ubwo burwayi. Twibutse ko n’umwanda ukomotse ku matungo ushobora kwanduza umuntu tetanosi mu gihe afite igikomere ku mubiri noneho muri icyo gisebe hakinjiramo wa mwanda. Inama iruta izindi ni ukwirinda gusangira inzu n’amatungo kuko ingaruka si nke. Ibyiza ni ukuzubakira ahitaruye ibyo bikarinda abantu indwara.
Isuku ni ingabo y’ubuzima
“Isuku mu ngo, isuku ku mubiri, isuku ahantu hose”. Iyi yagombye kuba intego ndetse ikaba inshingano ya buri muturarwanda wese wifuza guhorana ubuzima bwiza ndetse akabushakira n’abandi. Ibi ntawabigeraho igihe hakiri ingeso yo kwituma ku gasozi cyangwa se mu nzira, hakiri abantu baciragura aho babonye cyangwa bakipfunisha intoki cyangwa bakihagarika aho ba bonye hose. Aha, ni ngombwa ko buri wese azirikana ibidukikije hagamijwe kutabihumanya. Guciragura no kwihagarika ahabonetse hose bishobora gukwirakwiza indwara y’igituntu, imwe mu ndwara mbi zigarika ingogo kuko Igituntu cyandurira mu mwuka abantu bahumeka kigafata ingingo z’ubuhumekero.
Amacandwe n’igikororwa ni bimwe abantu benshi bakunze kucyanduriramo. Gikwirakwira mu bantu ahanini iyo ukirwaye akororeye ku muntu muzima cyane cyane ku bana bato. Niyo mpamvu atari byiza ko ukirwaye akororera ku bantu uko abonye, nta kantu akingirije ku munwa kimwe no guciragura ahabonetse hose.
Ku bantu bihagarika ku karubanda usibye no kubangamira ubuzima bw’abantu ndetse n’ibidukikije, icyo gikorwa ubwacyo kiragayitse ku muntu wese wiyubaha. Iyo rero umuntu yihagaritse ku karubanda, isazi n’inzuki ntibihatangwa, zikivuruguta muri uwo mwanda, zagira uwo zigwaho cyangwa se icyo zigwaho zigasiga zicyanduje. Aha, abantu bose bakwiye kwimenyereza kwitwaza udupapuro cyangwa se udutambaro twabugenewe two guciramo naho ukeneye kwihagarika akajya mu bwiherero. Imvaho
0 comments:
Post a Comment