Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

"Igice cy’umutima wanjye nagihariye u Rwanda" - Solange Knowles

 Solange Knowles loves rwanda
USA - Solange Knowles, murumuna w’umuhanzikazi mpuzamahanga Beyonce Knowles, yatangaje ko u Rwanda rwamubereye rwiza ndetse ko igice kinini cy'umutima we yagisize mu Rwanda.

Solange usanzwe ari umunyamideri muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kuwa kabiri aherutse kwandika kuri Twitter ye ko ubwo aheruka mu Rwanda yahabonye abantu beza, kandi ko abo yahabonye bamuteye gukunda u Rwanda binyuranye n'uko yabitekerezaga. Yemeza ko byanze bikunze azagaruka.

Yagize ati: "I left a piece of my heart in Rwanda..."
Tugenekereje mu kinyarwanda ni nko kuvuga ngo "Igice cy’umutima wanjye nagisize mu Rwanda..."

Kuri rubuga rwe rwa internet, www.mydamnblog.com, hagaragara amafoto yafatiye i Kigali ari ku igare , ay’abamotari yahuye nabo, ay’abana n’ibindi bintu bitangaje yagiye abona mu Rwanda.

Yongeye kwandika ati: ”Kigali… huzuye abantu beza kandi bashimishije [nakongeraho ko ari abanyamideri bahambaye].”

Solange Knowles aheruka mu Rwanda mu Kuboza 2011 ari kumwe n'umwana we w'umuhungu Daniel Julez Smith, uri mu kigero cy'imyaka irindwi, hamwe n'undi muntu umwandikira indirimbo, kimwe n'itsinda ry'abantu bane bakorana muguteza imbere ubuhanzi bwe.

Yari yaje ku bufatanye na Coca Cola mu gikorwa cyo kugeza amazi meza kubayakeneye. Iki gikorwa kikaba cyarateguwe n’uyu muhanzi mu bihugu by’u Rwanda, Uganda na Cameroon afatanije na Coca Cola mu kiswe MUSIC FOR RAIN.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo