Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Agashahara niko gatuma bamwe mu bize ubuganga babuhunga

U Rwanda ntiruragera ku gipimo gikwiriye mu bijyanye n’umubare w’abaganga bifuzwa.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko mu Rwanda umuganga umwe abarirwa abaturage basaga ibihumbi 10, mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rishaka ko umuganga 1aba avura abaturage ibihumbi 5.

Nyamara buri mwaka Kaminuza y’u Rwanda isohora abanyeshuri basaga 80 barangiza mu ishami ry’ubuganga.

Kuri ubu, abize ubuganga barabarirwa muri 968. Muri bo, abakora uyu mwuga ni 600, ni ukuvuga abasaga 70 ku ijana.

Ibi ngo biterwa n’uko bamwe mu barangiza mu ishuri ry’ubuganga batabukora, ahubwo bigira mu yindi mirimo, bavuga ko ariho babona umushahara urusha uwo mu buganga.

Umwe mu bakora uyu mwuga utarashatse ko amazina ye atangazwa, mu kiganiro n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, avuga ko mu by’ukuri imirimo bakora mu kazi kabo ka buri munsi ntaho ihuriye n’ibyo binjiza.

Umushahara w’umuganga w’inzobere uhwanye n’amafaranga ibihumbi 736 y’u Rwanda ku kwezi, mu gihe abaganga basanzwe bari hagati y’amafaranga ibihumbi 450 na 500 bitewe n’ibitaro bakoramo, nk’uko bigaragara mu igazeti ya Leta yihariye yo ku wa 14 Nyakanga 2012.

Uyu muganga agira ati "mu by’ukuri, uyu mwuga, tuwukora tuwukunze ariko abakoresha bacu birengagiza ko tuba dukeneye no guteza imiryango yacu imbere. Ni yo mpamvu, iyo tubonye akandi kazi kwitangira uyu mwuga tubireka tukigendera.”

Ukuriye Ishyirahamwe ry’abaganga akaba ari umuganga wigenga w’uruhu, Dr Kayitesi Kayitankole, nawe avuga ko iki kibazo giterwa n’umushahara udahuye n’imvune bahura nazo, ndetse utanajyanye n’igihe.

Agira ati "Ubukene ni ryo shingiro ry’iki kibazo iyaba igihugu cyacu gifite ubushobozi cyagahembye abaganga umushahara uri hejuru nk’uko bigenda ku mu bihugu byateye imbere.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko akenshi usanga hari abaganga babona bibayobeye bagahitamo kujya gushinga amavuriro ku giti cyabo, aho bashobora kwishyiriraho igihe cyo kubonana n’abarwayi kandi ntibibabuze gukora n’izindi gahunda.

Ukuriye Urugaga rw’Abaganga akaba n’Umuyobozi w’Ibitaro byitiriwwe Umwami Faisal, Dr Rwamasirabo Emile, nawe avuga ko abaganga bagira akazi kenshi ariko byagera kubabaga byo bikaba urundi rwego.

"nihereyeho ndi umuganga w’impyiko hari igihe mba mfite umurwayi ngomba kubaga namurangiza nkabona undi wihutirwa bikaba ngombwa ko ndara no ku kazi kandi mu gitondo hari abandi baba bantegereje”.

Ubu mu Rwanda abaganga b’inzobere mu kubaga ntibarenze 35. Iyo bagereranyije n’ababarwayi baba bakenewe kuvurwa hakoreshejwe uburyo bwo kubaga ngo basanga hakiri ikibazo ari nayo mpamvu hari abagenda bavuga ko bahawe serivise mbi.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo