Ubu ni bumwe mu buryo wakoresha mu gihe ufite uruhu rwumagaye mu maso kugirango rusubirane itoto yarwo. Muri ubu buryo ukoresha ubuki n’isukari, ibikoresho dusanzwe dukoresha mu buzima bwa buri munsi.
Uko bikorwa :
fata akayiko gato k’ ubuki n’ akandi k’ isukari ubivange,
karaba mu maso ,
Utihanaguye uhite ubyisiga mu maso hagitose,
sa nk’ukora massage unogereza neza ku ruhu rwo mu maso. Ubirekereho iminota 5
nyuma y iminota 5 karaba n’ amazi y’ akazuyazi
ihanagure usige amavuta asanzwe.
Iyo urangije uhita wumva uruhu rwawe rusa neza, rworoshye rufite itoto. Ushobora kujya ubikora rimwe mu cyumweru bifasha uruhu gusa neza no guhumeka.
Baza Shangazi
Urwego News
Uko waha itoto uruhu rwo mu maso ukoresheje ubuki
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment