Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Cambridge bemeza ko gukoresha umubiri imyitozo ngororamubiri biwugirira akamaro kenshi ariko cyane cyane kugenda n’amaguru byo bikaba agahebuzo. Aba bahanga bagira abantu inama yo kugenda n’amaguru buri munsi byibura iminota 20 bityo bigatuma imibiri yabo ikora neza bikazabafasha no kuramba.
Kugenda n’amaguru ni ingenzi ku buzima bw’abantu
Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 334,000 nibwo bwerekanye ko abantu
bakora imyitozo ngororamubiri bashobora kuramba ariko kugeza ubu nta
mushakashatsi wakwihandagaza ngo avuge ko gukora imyitozo bituma umuntu
aramba imyaka runaka mu buryo budasubirwaho.
Ku rundi ruhande ariko abahanga bemeza ko byibura abantu bakora
imyitozo ngororamubiri baba bafite amahirwe yo kuramba ku rugero rwa 16
ku ijana.
Imibare iva mu Burayi yerekana ko kuri uriya mugabane buri mwaka mu
bantu miliyoni 9,200 bipfa buri mwaka, muribo ibihumbi 337 bazira
umubyibuho ukabije.
Abantu bakuru basabwa ko byibura mu cyumweru bazajya bakora imyitozo mu gihe cy’iminota 150.
Ibi bashobora kubigeraho binyuze mu kunyonga igare, kuzamuka
amadarajya n’amaguru, kugenda n’amaguru ndetse no gukora ibintu bisaba
gukoresha imbaraga no kubira icyuya.
Ibyiza biterwa no gukora iyi myitozo birimo no kugabanya ibyago byo
kurwara indwara zifata umutima n’imitsi abahanga bita Coronary heart
diseases.
Mailonline
Kugenda n’amaguru ni ingenzi ku buzima bw’abantu
0 comments:
Post a Comment