Ubusanzwe ngo igiti kivamo amavuta ya Olive kikaba ni igiti gifatwa nk’icyahawe umugisha mu bihugu bya méditerranéen, aho gifatwa nk’ikimenyetso cyo kuramba n’imbaraga rero ngo ibikomoka kuri iki giti byose bifite akamaro kanini k’ubuzima bwacu nk’ ibibabi byacyo, imbuto, amavuta n’ibindi.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet, Topsante.com, ngo amavuta ya Olive afite akamaro kanini ku buzima bwacu aho usanga bimemenyerewe kuyarya nko kuri salade ariko ugasanga ari bake bayaha agaciro ariko ngo afite akamaro kanini nko kongerera imbaraga umubiri, gutuma umubiri uhorana itoto ndetse no gutuma uruhu rusa neza mugihe yisizwe kumubiri, gakuraho inkovu ndetse no kurinda umubiri indwara z’uruhu, kurinda uruhu gusaza no gukuza umusatsi.Ubushakashatsi bwagaragaje ko amavuta ya Olive asukura kandi akanarinda imitsi ijyana amaraso mumutima ndetse akagira akamaro kanini ku rwungano ngogozi n;urwungano rw;inkari mugihe ariwe byibura 2 mucyumweru. Aya mavuta ndetse ngo anagira uruhare runini mukurwanya indwara y’umutima, diabete, na cancer y’ibere . Inzobere mubiribwa zikaba zivuga kandi ko bibaye byiza amavuta ya olive yasimbuzwa mayoneze na marigarine kuko ngo afite ubushobozi n’akamaro kanini kubirusha kandi akaba anafite uruhare runini mukurwanya cancer y’amabere.
0 comments:
Post a Comment