Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ibizamini bya ADN bishobora gufasha umubyeyi guhitiramo umwana we siporo yakunda

Ibizami bya ADN bishobora gutuma umenya siporo yabera umwana wawe, gusa ngo ibi bizami ntabwo ari buri wese ushobora kubikoresha, nk’uko tubikesha 7sur7.be.

Iyi ADN rero ngo muri Amerika hari ibigo bibiri biyigurisha aho ababyeyi benshi bitaborohera kubibona, gusa ngo ababyeyi bazikoresha baba bifuza ko bazabona abana babo bakora siporo biyumvamo ku buryo bayigira n’umwuga, ndetse n’abifuza gushimisha abana babo.

Nyamara rero abahanga mu bya siporo bemera ko iki kizami cya ADN atari cyo gishobora gutuma umenya siporo yabera umwana wawe, ngo kuko ushobora gusanga ijyanye na we ariko ntayikunde, ikindi kandi ngo ntabwo ari ko buri gihe biba byizewe.

Nk’uko Larry Lauer, umuyobozi w’uburezi mu kigo cya Michigan cyigisha ibya siporo yabisobanuye, ngo ibizamini byo mu maraso ntibishobora kwerekana urukundo umwana yagirira siporo iyi n’iyi, ko ahubwo ubushake agira mu kuyikora ari bwo bwerekana urukundo ayifitiye. Bityo rero ngo kuba umubyeyi yahitiramo umwana siporo bitewe n’ibizami bya ADN ngo bikaba bishobora gutuma umwana ayikora ntayitsinde kuko atayikunda.

Larry Lauer akomeza avuga ko ibyiza ari ukureka umwana akihitiramo siporo we yumva imubereye kandi akunze, hanyuma umubyeyi akaba ari yo amufashamo kuko ngo ari yo ashyiramo imbaraga. Nyamara ngo akenshi iyo bayimuhitiyemo bimuha amahirwe make yo kuba umuntu ukomeye muri iyo siporo kurusha uko we yayihitiramo.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo