Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Icyomunda ku bana b'Impinja ni Iki

Abantu benshi iyo uvuze icyomunda (icyo mu nda) ntibabyumva, cyane cyane abagore bakiri bato usanga bibahangayikisha cyane iyo umwana yarwaye icyo mu nda. Hari n’abumva icyo munda bakaba bakekako ari nk’ikiyoka cyangwa se igisimba kiri munda y’umwana aho akenshi usanga abantu bakuru babwiriza abagore bakiri bato kubaha imiti ya kinyarwanda rimwe na rimwe bakanayibahirira bakabahatira kuyibaha ngo kugira ngo bavure umwana icyomunda.

Mu gushaka gusobanukirwa n’icyomunda icyo ari cyo rero twegereye muganga Ngezahayo Leo, ukorera mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB) maze adusobanurira ko icyomunda ku mwana w’uruhinja ari igihe umwana ukivuka kugera ku mezi atatu aribwa mu nda cyane, rimwe na rimwe akananirwa no gusinzira. Icyomunda rero, muganga Ngezahayo akomeza asobanura ko ari amara cyangwa se urwungano ngogozi rw’umwana ruba rutaramenyera amashereka hanyuma mu gihe rurimo gukora bigatuma amara yikanya cyane bityo bikababaza umwana maze abatabizi bakabyita icyomunda.

Hari ababyeyi rero usanga bibwira ko guha umwana inzoga nka primus byamuvura icyomunda, aho bamwe bafata agafuniko bagasukiramo umwana hanyuma bakamuha, nyamara ngo ibi bishobora kugira ingaruka mbi ku mwana cyane ko ubundi umwana nta kindi kintu aba yemerewe guhabwa mbere y’amezi atandatu uretse amashereka gusa.

Ngezahayo rero akomeza avuga ko uku guha umwana imiti yo mu bihuru ndetse n’inzoga atari byo kuko ngo uku kwikanya kw’amara y’umwana cyangwa se ibyo bita spasm intestinal mu rurimi rw’igifaransa, bigira imiti yo kwa muganga ibivura bityo rero ngo igihe ubonye bikabije, wakwegera ivuriro cyangwa se farumasi ikwegereye ugahabwa imiti yo kubigabanya.

Related Posts by Categories



1 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo