Abana bato ngo ntibapfa kurira ahubwo baba bafite icyo bakeneye bityo bagakoresha kurira nk’uburyo bwabo bw’itumanaho kuko baba badashobora kuvuga ngo basabe ibyo bifuza.
Abana bose baririra igihe iki n’iki babishatse. Umwana utarwaye ngo byibura arira hagati y’isaha imwe kugeza ku masaha atatu ku munsi.Kuko baba badashobora kwikorera ibyo bakeneye rero ngo ni yo mpamvu bakoresha ikimenyetso cyo kurira mu buryo bwo gusaba ibyo bakeneye nk’ibibatunga, ubushyuhe igihe bakonje ndetse n’ibindi baba bakeneye. Aha rero ngo ababyeyi bakiri bato nk’ababyaye ubwa mbere ntibiborohera kumenya icyo aba bana baba bashaka gusa ngo uko iminsi igenda ishira umubyeyi agenda arushaho kubyumva.
Gusa uko umwana agenda akura uku kurira kugenda kugabanuka kuko agenda amenya ubundi buryo bwo kumenyekanisha ibyo akeneye aho aba ashobora gukoresha ibimenyetso akoresheje amaso, guseka ndetse no gusakuza rimwe na rimwe.
Reka turebe rero ibintu bishobora kuriza umwana ndetse n’ibisubizo kuri byo.
Kuba ashonje
Umwana arira akenshi ashonje, nk’uko igifu cye kiba kikiri gito kidashobora kuzura nk’uko kibishaka, niba umwana arize gerageza kumuha ibere ngo n’ubwo atahita arekera aho kurira ugomba kumureka agakomeza konka niba abishaka ngo kugeza ahaze. Naguma kurira hazaba hari ikindi kitagenda.
Kuba atameze neza
Umwana na none ashobora kurira igihe imyenda wamwabitse imubangamiye. Aha ni nk’igihe imufashe cyane, igihe yayambaye igihe kinini akayisobamo cyangwa akayitumamo.
Kuba akonje cyangwa ashyushye
Abana bamwe na bamwe guhindurirwa imyenda no gukaraba ntibabikunda kuko bituma bakonja; aha ngo ni byiza gukarabiriza umwana ahantu hashyushye. Igihe ari ikibazo cy’ubushyuhe, ugomba kumugabanyiriza imyambaro. Kugira ngo umenye ko umwana afite ubushyuhe bwinshi rero ngo ugomba kumukora kunda aho kumukora ku maguru cyangwa ku ntoki kuko byo akenshi usanga bikonje.
Kuba akeneye guterurwa
Igihe wagaburiye umwana, wamuhinduriye, akanga akagumya kurira, ngo aha aba akeneye guterurwa, ibi akenshi ngo umwana abikora igihe yumvise ijwi ry’umuntu.
Kuba afite ibitotsi
Igihe umwana asinzira ngo na byo bishobora kuba impamvu yo kurira; aha rero ngo ni byiza kumujyana ahantu hatuje agasinzira cyangwa se ukamushyira mu mugongo.
Kuba arwaye
Amarira y’umwana kandi ashobora gusobanura ububabare ku mubiri we cyangwa uburwayi runaka, gusa uku kurira guturuka ku burwayi kuba gutandukanye n’ibisanzwe kuko ngo usanga umwana arira bivanze no kudahumeka neza.
Ngo kugira ngo rero wirinde ko umwana wawe yazajya arira kenshi, ni byiza kumwiga ukamumenya kuko uku kumumenya bizagufasha kumenya ibyo akunda. Aha hari ibyo abana bamwe na bamwe bakunda kurusha ibindi, hari abakenera gufatwa mu ntoki ngo kuko ari bwo bumva bafite umutekano, kumva utujwi cyangwa se uturirimbo ngo kuko baba bumva bisa n’igihe bari bakiri mu nda ubwo bumvaga uko umutima w’umubyeyi utera ndetse ngo no kumva umuntu ubakorakora bishobora gutuma barekera kurira.
Igihe rero umwana ahaze, ndetse wagerageje ibi byose ariko akanga akagumya kurira ngo ibyiza ni ukwegera muganga akareba niba umwana nta kibazo cy’uburwayi yaba afite.
0 comments:
Post a Comment