Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Si byiza ko abana bareba television nyuma ya saa moya z’umugoroba

Abana bareba television (TV) cyangwa bagakina imikino ya Video (Video Game) mugihe cyo kujya kuryama bimeze nk’ ikiyobyabwenge bita Caffeine kuri bo, nk’uko tubikesha health.com.

Umuhanga mu bwubwanditsi akaba n’ Umushakashatsi mu bumenyi (science) witwa Michell Garriso(PhD), ukorera mu kigo cyitwa “Seattle Children’s Research Institute” avuga ko abana bavuye ku ishuri bakareba television cyangwa bagakina imikino kuri ecran za video nyuma ya saa moya z’umugoroba, bagakina nk’ iminota igera kuri 30, muri bo 28% bagira ibibazo byo gusinzira mu majoro yose y’icyumweru.

Ibi bitandukanye n’abana bareba television cyangwa bagakina imikino ya video mbere ya saa moya za nimugoroba, kuko kuri abo, 19% muri bo babona ibitotsi byinshi mu gihe cyo kuryama.

Garrison avuga ko Televisio n’iyo mikino bigira uruhare mu misinzirire y’abana kubera ko bibarangaza cyane kugera no ku mikorere y’ubwonko bwabo.

Ikindi ni uko imikino ya nimugoroba ibangamira ubwiyongere bw’umusemburo bita melatonin ; umusemburo ugira uruhare nijoro mu gikorwa cyo gusinzira no gukanguka. Garrison asobanura ko urumuri ruturuka kuri television na za mudasobwa rugira ingaruka ku bwiyongere busanzwe bw’uwo musemburo bita melatonin.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo