Cirrhose ni indwara karande ifata umwijima ikangiza bikomeye utunyangingo tugize iyi nyama yo mu nda (hépatocytes). Iyi ndwara ikaba ikomeye cyane inatuma kanndi umwijima uhindura ibara ryawo. Ibitera iyi ndwara rero ni byinshi ariko 90% iterwa na alcool nyinshi ndetse na hépatite virale iterwa na virus.
Ingano ya alcool ndetse n’igihe umuntu yandurira iyi ndwara biterwa n’umuntu. Iyo iyi ndwara yatewe na alcool bigaragazwa no kubyimba k’umwijima bishobora no gutuma umuntu yabyimba inda ariko mu gice nyine umwijima uherereyemo ibi bikaba biterwa no kwiyongera cyane kw’ibinure (stéatose hépatique), ariko ubu bwiyongere bw’ibinure bukaba bwagabanuka mu gihe alcool n’ibiyifasha gutera iyi ndwara bigabanutse.Mu bantu barware iyi ndwara, abenshi bayiterwa no gufata ibinyobwa birimo alcool ku buryo bukabije nk’uko tubikesha urubuga doctissimo.fr.
Mu zindi mpamvu zitera iyi ndwara harimo:
-Umwijima wo mu bwoko bwa B na C
-Iyi ndwara inaterwa n’ubudahangarwa buke bw’umutima (insuffisance cardiaque) bumaze igihe na bwo bushobora kuba kimwe mu byatera iyi ndwara
-Izamuka rikomeye ry’umusemburo witwa glycogène
-Kuvanga imiti imwe n’imwe n’ibinyobwa birimo alcool nk’uwitwa méthotrexate
Kugira ngo umenye rero ko urwaye iyi ndwara bigusaba kujya kwa muganga ugatanga ibizami.
Bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara harimo rimwe na rimwe umunaniro, kubura appétit no kunanuka.
Uburyo rero wakwirinda iyi ndwara harimo kureka burundu ibinyobwa birimo alcool.
Igihe kandi urwaye cirrhose ibanziriza indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa C, hari imiti kwa muganga baguha igahagarika ubwiyongere by’iyi ndwara, hanyuma mu gihe cy’umwijima wo mu bwoko bwa B, umuti witwa lamivudine na wo ni ingenzi. Kugenda havurwa zimwe mu ndwara zibanziriza cirrhose na byo bituma iyi ndwara idakomera cyane.
Uretse ko hari n’ubundi buryo iyi ndwara ivurwamo, inama ni ukujya kureba umuganga mu gihe wabonye ibimenyetso byayo.
Source: www.aquadesign.be
0 comments:
Post a Comment