Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ibintu 10 ugomba gukora ukagabanya uburibwe bwo kubabara umugongo

Kubabara umugongo, ni indwara ikunze kugaragara ku muntu bya hato na hato kandi ni indwara uba utagomba gukinisha kuko ishobora kukuviramo ibibazo by’ubuzima bikomeye. Gusa hari ubwo ubabara umugongo bitewe n’imirimo isanzwe uba wakoze urutirigongo rukananirwa, hakaba nubwo biba bitewe n’uburwayi bukomeye bw’umugongo. Iyo ari ibisanzwe dore ibintu 10 ushobora gukora kugira ngo ugabanye uburibwe bw’umugongo.1. Gerageza guhindura Matela

Niba umaze igihe ubabara umugongo nta mpamvu ifatika, gerageza kureba niba Matela yawe idashaje ku buryo yaba ari yo ntandaro. Ugomba guhindura Matela yawe byibuze mu myaka 5. Si byiza kuryama kuri Matela ikomeye nk’igiti, ariko nanone si byiza na gato kuryama kuri Matela yoroshye cyane. Izi zose zica urutirigongo.

2. Irinde kwambara inkweto ndende

Kwambara inkweto ndende byangiza urutirigongo kuko bigusaba kugira uburyo ugenda. Inkweto zifite talon ndende kandi zituma ibiro byose by’umubiri ibirenge bitabifata neza, bisaba rero gukoresha umugongo cyane burya iyo uri kugend akandi wambaye inkweto zifite talon ndende.

3. Menya gutuza muri wowe

Abashakashatsi bo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, bagaragaje ko iyo umuntu afite ibibazo mu mutwe cyangwa ahorana uburakari aba afite ibyago byo kubabara umugongo. Aha rero ngo ni ngombwa kugira umutuzo muri wowe kugira ngo ugabanye ububabare bw’umugongo.

4. Gerageza gufata ibiruhuko mu gihe ukorera mu biro

Burya ngo iyo wicaye, urutirigongo ruba rkoresha imbaraga nyinshi kuruta iyo uhagaze. Mu gihe ukorera mu biro ni ngombwa kujya uhaguruka buri minota nka m30 cyangwa isaha ugatembera mu biro. Mu gihe kandi ugiye kwitaba nka telefone byaba byiza ugiye uhaguruka, cyangwa gushyira impapuro muri imprimante…

5. Ni ngombwa gukora siporo

Byibuze ugomba gufata iminota itari munsi ya 30 buri munsi ugakora imyitozo ngororamubiri. Ibi bizagufasha gutandukana no kubabara umugongo.

6. Yoga

Ku bantu bakoraYoga, ngo yaba ifasha kugabanya ububabare bw’umugongo cyane kuko ngo mu gihe ukora Yoga, bigufasha kwirukana muri wowe ingorane uterwa n’ibitekerezo bitari byiza. Ibi na byo ngo bigabanya ububabare bw’umugongo ku kigero cyo hejuru.

7. Menya gufata indyo iboneye

Menya gufata indyo zifite ubushobozi bwo gutuma amaraso atembera neza mu mubiri. Irinde ibiyobyabwenge bishobora gutuma urwara indwara zitandukanye zirimo n’izagukururira ingorane zo kubabara umugongo cyangwa kugira umunaniro udashira.

8. Ntugahore utwara ibintu biremereye

Ku bantu bakunda kugenda bafite ibintu biremereye nk’abadamu batwara amasakoshi aremereye, abagabo batwara za mudasobwa zigendanwa ni ngombwa kwitondera ibiro biba biri mu byo muhora mutwara mu ntoki. Ibi nabyo bishobora kuba intandaro yo kubabara umugongo bihoraho.

9. Gabanya umwanya umara ureba televiziyo

Kumara umwanya munini wicaye imbere ya televiziyo cyangwa ureba amafilimi, bishobora kukubera intandaro yo kurwara umugongo cyangwa kugira ububabare bw’umugongo budashira kuko burya iyo umaze umwanya munini wicaye ni mu buryo butari bwiza ushobora gukuramo ububabare bw’umugongo budashira.

10. Kumara umwanya munini utwaye cyangwa wicaye mu modoka

Kumara umwanya munini utwaye cyangwa wicaye mu modoka, bishobora kuba intandaro yo kubabara umugongo. Niba utwaye imodoka umwanya munini, menya uburyo ugmba kuba wicaye ku buryo ibirenge byawe bishyikira neza ibyuma bitwara imodoka, kandi umutwe ukaba umeze neza ku buryo bitagusaba guheta umugongo kugira ubashe kureba iyo ujya.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo