Mu gihe cy’iminsi mikuru usanga abantu bafite ikibazo cya Alcool nyinshi bitewe n’inzoga baba banyoye ndetse ugasanga bafite n’ubindi bibazo bitandukanye ku buzima bwabo nko kubabara umutwe, kuma iminwa ndetse n’ububabare bw’igifu.
Mu mwaka wa 2010, Destinationsante ikaba yaragerageje gushaka imiti yagabanya alcool hamwe n’ibyo bimenyetso biyiturukaho bibi mu buzima.
Uyu mwaka ushize, hakaba harabonetse umuti ubu uri ku isoko muri Amerika (Blowfish), umuti wakozwe na Brena Haysome wize muri Kaminuza ya Havard.
Uyu muti ukaba ugizwe na mg 1000 za asipirine, mg 120 za kafeine, mg 810 za sodium, na mg 25,5 za phénylalanine, nk’uko tubikesha destinationsante.com.
Nk’uko bikomeza bitangazwa n’uru rubuga rwa internet, Dr Michel Craplet, Umuganga muri Association Nationale de Prévention en Alcoologie et Addictologie (ANPAA) asobanura ko uyu muti ukora gusa ku bimenyetso biterwa no kunywa inzoga nyinshi zirenze urugero. Iyi ngano nyinshi ya asipirine irimo irwanya kubabara umutwe. Ariko ngo ni ukwitonda kuko iyo ufashe mwinshi ugira ibibazo mu gifu, ngo ntabwo kandi wemewe ku bantu bafite ibisebe ku gifu.
Caffeine ikoreshwa muri uyu muti kugirango imusubize imbaraga, sodium kugira ngo usubirane imyunyu ngugu uba watakaje, na phenylalanine kugira ngo irwanye ibibazo by’igifu.
0 comments:
Post a Comment