Abana bakunze guhangayika mu gihe bagiye gufata urugendo cyane cyane iyo bari bugende mu modoka igihe kirekire kuko usanga bafite ubwoba cyangwa se impungenge z’uko bari buruke aha rero tukaba tugiye kurebera hamwe icyo wakorera umwana kugirango adahura n’iki kibazo.
Mbere y’uko rero mufata urugendo ugomba kwitwararika ibi bikurikira kugirango urinde umwana kugira iki kibazo:
-Mugomba gufata urugendo ari uko umwana yaruhutse bihagije mu gihe cya nijoro kuko iyo atabashije gusinzira neza bishobora kumwongerera iseseme aha nyine umwana agomba kuba yaryamye kare mu gihe abakuru baba bategura urugendo we akaba arimo kuruhuka.
-Mugomba kandi gufata urugendo hari icyo umwana yashyize mu gifu kuko iyo anagize ikibazo cyo kuruka bimugwa nabi iyo nta kintu kiri mu gifu.Aha kandi u kumuha ibyo kurya ugomba kwirinda kumuha ikawa irimo amata ahubwo ukamuha ibiribwa bya mu gitondo birimo n’imbuto.
-Mu gihe bigaragara ko umwana afite ku buryo bukomeye icyi kibazo bikaba ngombwa ko afata imiti,ugomba kuyimuha byibura isaha imwe mbere y’uko mufata urugendo iyi miti iboneka muri za pharmacie ni nka Cloranautine, Dramamine, Mercalm, Nausicalm,…ariko iyi miti igomba gukoreshwa hakurikijwe amabwiriza ya muganga.
-Ikindi kandi umwana ukunda kugira iki kibazo ugomba kugerageza kumuganiriza ukamwumvisha ko nta kibazo cyo kuruka ari bugire kugirango naramuka afashe n’urugendo agende yumva ko nta kibazo ari bugire ibi nabyo bikaba bigabanya iki kibazo.
-Ikindi kandi ni uko ugomba kwitwaza ikintu ashobora kurukamo mu gihe agize iki kibazo ndetse n’udutambaro two kumuhanagura mu gihe yaramuka ahuye n’iki kibazo.Kandi mu gihe amaze kuruka ukamuha ibinyobwa birimo isukari iringaniye.
Ikintu rero kikwereka ko umwana agiye kuruka;atangira gusinzira buri kanya,akabura amahoro,akarekeraho kuvuga,amacandwe akuzura mu kanwa kandi uko amacandwe yuzura akanwa niko iseseme yiyongera iyo nta gikozwe,akanatututbikana cyane.
Babyeyi rero, ni ahanyu ho gufasha abana bayu bafite iki kibazo aha kandi tukaba twanababwira ko n’ubwo twibanze cyane ku bana muri iyi nkuru Atari bo gusa bagira iki kibazo kuko n’abakuru bikunda kubabaho.
0 comments:
Post a Comment