Kubagwa umubyibuho ukabije bigabanya ibyago byo gufatwa n’indwara z’umutima nk’uko bigaragazwa n’itsinda ry’abashakashatsi bo mu gihugu cya Suede.
Nk’uko tubikesha Destinationsante.com, ngo uku kubaga abafite umubyibuho ukabije bishingiye ku bintu bibiri bitandukanye: icya mbere ni uko ibyo kurya bigenda bikajya mu gice kimwe cy’urura rw’amata aho usanga byateje ikibazo.
Icya kabiri ni ukugabanya ingano y’igifu. Muri uko gutakaza ibiro bikaba birinda gufatwa n’indwara z’umutima.
Lars Sjostrom n’abo bafatanyije bo muri Kaminuza ya Goteborg mu burengerazuba bw’amajyepfo ya Suede bakurikiranye abantu 4.000 bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije, kimwe cya kabiri cyabo barabazwe.
Abo bantu bakaba baratoranyijwe hagati y’umwaka wa 1987 na 2001 isuzuma ry’ ibisubizo bya nyuma rikorwa muri 2009.
Muri icyo gihe kirekire babakurikiranaga, babaruye abantu 49 bishwe n’umutima mu batarabazwe (non opéré) mu gihe muri bamwe babazwe abapfuye ari 28 gusa. Igiteranyo cyose hagaragaye abantu 234 na 199 bafashwe n’umutima muri ya matsinda yombi y’abarwayi
Lars Sjostrom akaba avuga ko ari ubwa mbere bagaragaje imbaraga zo kubaga umubyibuho ukabije mu kugabanya impanuka zo kurwara umutima.
Mu gihugu cy’u Bufaransa, ubuyobozi bukuru bw’ubuzima buributsa ko uku kubaga abafite umubyibuho ukabije bireba abantu bakuru barwaye umubyibuho ukabije cyane (obesite massive), kugira ngo hirindwe ko byakorwa mu kajagari bikaba byagira izindi ngaruka mbi ku babikoze.
0 comments:
Post a Comment