Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Avoka ni urubuto rufitiye akamaro umubiri

Avoka ni urubuto rubumbabumbye. Ikunze kugira ibara ry’icyatsi kibisi cyangwa umutuku wijimye ujya kwirabura ndetse ikagira n’ikibuto kinini imbere. Ni urubuto ruri mu muryango w’izo bita “Persea” zo mu rwego rwa “Cauraceae”.

Avoka ikungahaye kuri vitamine E. Aha, twakwibutsa ko vitamine E ari vitamine y’Ubwiza kuko ituma uruhu runoga kandi ikarinda ko uruhu rwagira iminkanyari. Avoka igira kandi umunyu ngugu witwa Potasiyumu uhagije ndetse n’amavuta meza. Inombe ya Avoka ikaba ari ingenzi cyane ku bantu bafite intege nke ndetse no ku bana bagaragaza ibimenyetso by’indwara z’imirire mibi.

Inkuru dukesha urubuga rwa internet Doctissimo.fr ivugako mu rubuto rw’Avoka habonekamo Vitamine A ingana na 290 ku ijana. Habonekamo Tsiyamine ingana na mg 920. Niyasine ingana na mg 1,1. Vitamine C ingana na mg 16. Kalisiyumu ingana mg 10. Fosifore ingana na mg 38. Ibinyasukari bingana na gr 5,1. Lipide ingana 26,4 ku ijana. Ibyubaka umubiri bingana na gr 1, 7 na Kalori 245. Vitamine ziboneka muri Avoka harimo iya C, ifite igipimo kingana na mg 11 kuri garama 100.

Ibi bituma Avoka iba ku isonga mu mbuto zicururizwa mu migi. Mu mujyi wa Arusha ho mu gihugu cya Tanzaniya, avoka igira igiciro cyo hejuru ugereranije n’izindi mbuto. Vitamine A iboneka muri Avoka ingana na miligarama 0,185 kuri garama 100. Ibi bigereranywa n’ibiboneka mu mbuto z’Ibinyomoro.

Muri avoka kandi habonekamo vitamine zose zo mu rwego rwa B ku rugero ruhwanye n’inshuro 5 kugeza ku 10 kurusha izindi mbuto. Habamo vitamine E ku rugero runini. Ibyo ni ukuvuga mg 1,85 kuri garama 100, ibyo rero bikayihesha agaciro karenze ak’izindi mbuto.
Akamaro k’avoka ku buzima ni ntagereranywa. Bitewe n’ubwinshi bw’amavitamine n’imyunyu ngugu bikungahishije avoka, bituma igira uruhare runini mu gukemura ikibazo cy’imirire mibi. Abantu bafite umuze na bo, icyo kiribwa kibafasha gukemura icyo kibazo. Ikindi kiyivugwaho ariko tutarakorera ubushakashatsi, ni uko ngo yaba irwanya ikibazo cy’uburemba ku bagabo.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo