Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo mu gihugu cya Suede hanyuma bugatangazwa muri « Journal of American College of Cardiology », bwerekanye ko Kurya Chocolats ngo bifasha umuntu gutembera kw’amaraso neza mu mubiri, bigatuma adashobora kurwara indwara z’umutima, ndetse bikanamurinda ukwangirika kw’udutsi two mu bwonko.Ububushakshatsi bwakorewe ku bagore barenga ibihumbi 33,000 bwerekanye ko abaryaga chocolats cyane batahuye n’ibyago byo kwangirika kw’udutsi two mu bwonko, ndetse no gutembera kw’amaraso mu mubiri wabo kukaba kwaragenze neza.
Mu bakoze ububushakashatsi barimo uwitwa Susanna Larsson. Ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bagore bafite imyaka hagati ya 49 na 83, umubare munini w’abatarya chocolats basanze bafite ibibazo bitandukanye biterwa no kutagenda neza kw’amaraso mu ghe abaryaga chobolats mu buzima bwabo basanze bisaziye nta ngorane zo guturika kw’imitsi yo mu bwonko bahuye na zo kandi mu by’ukuri bameze neza ku bijyanye n’ndwara z’imitsi.
Aba kandi baryaga chocolats byanagaragaye ko nta ngorane zo kurwara indwara z’umutima bigeze bagira nubwo atari bose, ariko mu baryaga chocolats niho basanze abahuye n’izi ndwara ari umubare muto ugereranije n’abatararyaga chocolats.
Ariko kandi nkunko bitangazwa na lexpress.fr, ngo nanone si byiza kurya chocoloats ku bwinshi nk’uziyahuza. Oya, ngo ni byiza kuzirya ku rugero rudakabije kuko huzuyemo izindi ntungamubiri zishobora kukwangiza mu gihe waba ukabije. Muri zo harimo nka Calories, amavuta ndetse n’isukari. Ngo ni byiza kandi gufata chocolats z’umukara (Chocolats noirs) zibamo ibikomoka ku gihingwa cya cacao ku bwinshi kuruta chocolats z’amata.
Ngaho rero muryoherwe na chocolats ariko mwirinde gukabya kuko ibikabirijwe byose biba bibi.
Baza Shangazi
Urwego News
Gufata Chocolats byakurinda kwangirika kw’imitsi yo mu bwonko hamwe n'indwara z’umutima
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment