Gukoresha mudasobwa igihe kirekire bishoboran kuba intandaro yo kurwara umugongo nk’uko bigaragazwa n’icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2000, mu gihugu cy’u Bufaransa.
Dukunze kumva cyangwa tukabona abantu benshi bataka umugongo aho baba bagira bati ndababara mu ruti rw’umugongo bikazamukira mu gihumbi. Bimwe mu bitera ubwo bubabare na mudasobwa ibigiramo uruhare.Ibigiramo uruhare ite?
Kumara amasaha menshi wicaye kandi ukoresha mudasobwa ni kimwe mu bintu bikomeye bituma ububabare bw’umugongo bwiyongera kuko amaraso aba adatembera neza mu mitsi.
Icyegeranyo cyakorewe mu Bufransa mu mwaka w’2000 cyerekanye ko abantu 63% bafite ikibazo cy’uburwayi bw’umugongo, muri bo 36% ni abagore naho 27% ni abagabo. Ikibabaje ngo ni uko iki kibazo bazagihorana mu buzima bwabo bwose kuko nta garuriro.
Ibi rero byashoboka ko byagera no mu bindi bihugu n’u Rwanda rurimo kuko si mu Bufaransa gusa bakoresha mudasobwa.
Hakorwa iki mu kwirinda ibi bibazo?
Abantu bakoresha umwanya munini kuri za mudasobwa bakaba bagomba kugerageza kwicara ku buryo bukwiye umugongo ugororotse, amaguru arambuye kugira ngo n’imiyoboro y’amaraso irusheho gukora akazi kayo neza.
Ni ngombwa kugira uturuhuko twinshi kandi ugakora ingendo zizenguruka wenda nko mu bindi biro (bureau) by’aho ukorera kuko bizatuma uruhuka mu mutwe n’ingingo zikabyungukiramo.
Ku babishoboye, bajya bakora siporo yo koga mu mazi menshi (piscine, lacs…), mu yandi magambo ni ukugerageza kugabanyamo ibice igihe umara kuri mudasobwa: urugero niba ukora amasaha atandatu wagakwiye nibura kugira akaruhuko mu masaha atatu cyangwa abiri ku babishoboye.
Tuzi ko umugongo ari inkingi ya mwamba y’ingingo z’umuntu kuko iyo umugongo urwaye ntushobora no kugenda, uraryama cyangwa ukicara. Ni yo mpamvu tugomba kurwanya icyatuma umugongo ugira ikibazo.
0 comments:
Post a Comment