Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Brahim Takioullah, ni we muntu ufite ikirenge kinini ku isi!

Kubera uburebure bwe budasanzwe, iyo agenda akura benshi mu byabo dore ko afite ikirenge kihariye kuruta abandi ku isi.

Umusore Brahim Takioullah ufite uburebure bwa metero 2,46m ni we muntu ufite ikirenge kinini ku isi, ibyo bikaba intandaro kuri we ituma bitamworohera kugenda mu muhanda kuko usanga buri wese yifuza kumwitegereza dore ko ari ko byamugendekeye ubwo yari mu murwa mukuru w’u Bufaransa, Paris.

Mu myaka cumi n’umunani ni bwo uyu musore ufite ubwenegihugu bwa Maroc yamenye inkomoko y’imiterere y’umubiri we, ni bwo yamenyaga ko yarwaye indwara ituma umubiri ukura vuba izwi ku izina rya (acromegalie) bivugwa ko iyo ndwara yibasira cyane amaboko n’ibirenge.

Brahim Takioullah uko yazengurukaga mu badozi b’inkweto ngo arebe ko yabona umudodera ikwirwa mu kirenge cye ngo ntibyamworoheye na gato kuko yacibwaga akayabo k’amayero ibihumbi bitatu na magana atanu. Ariko ngo nubwo byasaga n’ibidasanzwe, uyu musore yahuye n’umwe mu bagorora ingingo (orthopeduste) aramugoboka.

Jerome Liegeon ni we wiyemeje kumukorera inkweto akurikije uko nyirubwite Brahim abyifuza.


Waba uzi uko ibirenge by’uyu musore bireshya? Wari uzi se ko ibirenge by’uyu musore bitangana!

Uyu musore nyir’ikirenge kirekire ku isi kugeza ubu afite ikirenge cy’ibumoso gifite uburebure bwa cm mirongo itatu n’umunani n’igice kimwe, akagira n’icy’iburyo gifite cm mirongo itatu na zirindwi n’ibice bitanu.

Ni ibintu bitoroshye kuri uyu musore kwinjira muri taxi, inzu yibaniramo na nyina n’ibindi nk’ibyo bitewe n’uwo mwihariko afite w’uburebure.

Ese kugira umwihariko nk’uyu hari icyo bimariye uyu musore usibye kumenyekana ku isi?

Ibi ni ibyatumye uyu Brahim yamamara ku isi, ariko usibye n’ibyo, uku kumenyekana kwe kwatumye abasha gukurikirana ikibazo cy’indwara ye idasanzwe ya Acromegalie mu buryo bwo kwivuza bimworoheye.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo