Ngo iyo ufashe urukero rurimo kubaza igiti, ingwa irimo kwandika ku kibaho ukabigereranya n’urusaku rw’umwana urimo kurira ngo usanga urusaku rw’umwana ari rwo rubangamye kubirusha nk’uko byashyizwe ahagaragara n’ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya New Paltz i New York n’iya Massachusetts.
Nk’uko tubikesha urubuga: www.7sur7.be, ngo abakoze ubu bushakashatsi bakaba baritaye ku kumva urusaku rw’ibintu bitandukanye mu munota, bakaza gusanga ngo urusaku rw’umwana urize ari rwo rutera buri muntu kurwibazaho kurusha izindi, yaba umugabo cyangwa se umugore ngo bikaba bibabangamira ku buryo bumwe.Rose Marie Sokol Chang, umwe mu bakoze ubu bushakashatsi yavuze ko uko byagenda kose, iyo wumva umwana arira ugenda ugabanya imbaraga mu byo wakoraga, gusa ngo ni byiza, kuko iyo umwana arize bituma yumvwa. Rero nk’uko inzogera itabaza ikubangamira iyo ivuze ariko ukanga ukayumva, ngo ni na ko bimeze ku rusaku rw’amarira y’umwana.
0 comments:
Post a Comment