Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Kubungabunga uburenganzira n’ubuzima bw’umwana ni inshingano yaburi muturarwanda

Ubuzima bw’umwana kandi ufite uburenganzira bikwiriye kwitabwaho na buri Munyarwanda. Ibyo byatangajwe n’Umunyamabanga wungirije muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Damien E. NGABONZIZA ubwo yari muri Hotel Lemigo mu Karere ka Gasabo, mu munsi mukuru wo gutangiza gahunda yo kubungabunga ubuzima bw’abana n’ababyeyi bita mu rurimimi rw’icyongereza “Child survival program” muri Compassion International . Uyu muryango mpuzamahanga wa Compassion ufite mu nshingano kugobotora abana mu ngoyi y’ubukene, ubu ukaba ufasha abana bagera ku bihumbi 55,766 mu Rwanda hose.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa Kompasiyo mu Rwanda, Dr Rev. Samuel Rugambage yavuze ko gahunda yo gufasha abana kugira ngo bigobotore ingoyi y’ubukene igomba kwita ku mwana agisamwa ndetse n’umubyeyi umutwite akitabwaho. Dr Rugambage yavuze kandi ko iyi gahunda imaze gushyika ku babyeyi 290 harimo n’impinja bibarutse, hanyuma mu cyerekezo u Rwanda rwihaye cya 2020 gahunda yo kubungabunga ubuzima bw’umwana n’umubyeyi izaba yarashyitse ku babyeyi ibihumbi 3000.

Uwamariya Yvone wo mu Karere ka Kicukiro, agira ati” Kompasiyo yamfashije kuva ngitwite kugeza aho nibarukiye kuko inda yanjye yari yahirimye maze barandwaza.”

Umunyamabanga wungirije muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROFE), Damien E. Ngabonziza ufite mu nshingano kubungabunga ubuzima bw’umwana no gusuzuma gahunda zibakorerwa ( Child protection an policy analyst) yaboneyeho kuvuga ko ubuzima bw’umwana ari ntavogerwa kandi ko bafite ubuzima bwo kubaho nk’uko amasezerano mpuzamahanga abiteganya.

Uyu Muryango Mpuzamahanga wa Kompasiyo washyitse mu Rwanda mu mwaka wa 1980, ukaba ukorera mu bihugu bitanu biherereye mu burasirazuba bw’Afrika ari byo Uganda, Tanzaniya, Ethiopia, Kenya n’u Rwanda.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo