Appendicite ni indrwara yibasira inyama yo mu nda iherereye mu gice cy'urura runini (gros intestin). Iyi ndwara yibasira 5% by’abatuye isi, cyane cyane abana, ingimbi n’abangavu. Uburyo ishobora kuvurwamo ni bumwe gusa ni ukujya kwa muganga wabugenewe (specialist) kandi ukajyayo hakiri kare, iyi ndwara itaratera ibindi bibazo mu nda.
Uburyo rero iyi ndwara ivurwamo nta bundi uretse kubaga uyirwaye bakamukuramo igice kirwaye mu nda (appendice). Icyo gikorwa kikaba cyitwa appendicectomie mu rurimi rw’igifaransa nk’uko urubuga santecheznous.com rubitangaza.Impamvu zitera iyi ndwara ntabwo ziramenyekana neza kugeza ubu, ariko akenshi usanga ngo iterwa n’uko umwanda wakagombye gusohokana n’indi uba wabaye mwinshi hanyuma bigatera iyi nyama yo mu nda kunanirwa, ari byo nyine binabyara iyi ndwara. Ikindi ni uko indwara zimwe za zimwe nk’ikibyimba ndetse n’indwara zifata urwungano ngogozi bishobora kuba zimwe mu mpamvu z’iyi ndwara.
Iyi ndwara ntikunda kwigaragaza cyane kandi n’ibimenyetso byayo bishobora gusa n’iby'izindi ndwara zisanzwe, akaba ari yo mpamvu bagira inama buri muntu wese uba yumva afite ibimenyetso by’iyi ndwara ko yakwihutira kujya kwisuzumisha kwa muganga kugira ngo amenye neza uko bimeze kuko kumubaga bishobora kuba ari ibintu byihutirwa.
Dore rero bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara:
-Ububabare cyane cyane mu ruhande rw'iburyo ahagana mu nda yo hasi bwiyongera cyane iyo umuntu arimo agendesha amaguru, akoroye, ahumetse cyangwa se akoze aho ari kumva ububabare.
-Kugira isesemi ndetse rimwe na rimwe umuntu akaba yanaruka
-Kwituma impatwe (constipation)
-Umuriro woroheje ariko ushobora kugenda wiyongera uko indwara igenda ikara
-Kugira inda ikomeye kandi umuntu anaribwa cyane
Iyi ndwara rero nk’uko urubuga santecheznous.com rukomeza rubitangaza ngo nta buryo bwo kuyirinda na bumwe buhari.
Iyi ndwara rero uburyo ivurwamo nta bundi uretse kujya kwa muganga akagukorera ibizami, akenshi biba bitanahambaye uretse ko hari igihe biba ngombwa ko banagukorera ibizami by’amaraso.
Hari rero ubwoko bumwe na bumwe bwa Appendicite biba bitoroshye kubonera ibimenyetso bitewe n’uburyo igaragazamo ibimenyetso bikaba byaba ngombwa ko hifashishwa ibyuma nka échographie, radiographie cyangwa se scanner.
Igihe rero umaze kuvurwa iyi ndwara (kubagwa) ugomba kwirinda imirimo cyangwa se siporo yose igusaba kunaniza imitsi yo mu nda byibura mu gihe kingana n'ibyumweru 4, kandi ugakoresha isuzuma byibura nyuma y'ukwezi ubazwe.
0 comments:
Post a Comment