Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Indyo umuntu afata ishobora kugira uruhare mu gutera gute (Goutte)

Gute (Goutte) ni indwara umuntu akomora ku babyeyi (héréditaire) ariko indyo umuntu afata ishobora kugira uruhare runini mu kuyitera. Indyo yiganjemo inyama zitukura, alukolo nyinshi bishobora gutera cyangwa bikongera ubukana bwayo.Uretse ibyo, indwara ya Gute (goutte) igararagazwa nuko abasirikare b’umubiri birunda mu ngingo bigateza kubyimba, hagatukura, n’ububabare bukabije cyane cyane ku rugingo rwa mbere rw’ino ry’igikumwe, izindi ngingo ndetse n’impyiko. Ibi biba byatewe nuko aside irike (acide urique) iba yabaye nyinshi mu maraso kuko iyo aside iba idasohoka mu nkari neza cyangwa iri gukorwa mu maraso ari nyinshi cyane ku buryo yose itasohoka mu nkari noneho igakora utubuye tukajya kwirunda mu ngingo, icyo gihe umubiri usa n’uwitabara ukoresheje abasirikare bawo, bigatera bya bimenyetso twavuze haruguru. Iyi ndwara ikunda gufata abantu bakuru cyane cyane abagabo, ntikunze kuboneka mu bagore kereka abacuze(menopausee)kubera ikibazo cy’imisemburo.

Ni iki gitera kwirundanya kwa aside irike?

Nk’uko twabivuze haruguru, Gute (goutte) iterwa no kwirundanya mu maraso kwa aside irike. Iyo igipimo cy’iyo aside kirenze miligarama 6 muri mililitiro100 (100ml) z’amaraso, icyo gihe irirundanya igakora amabuye. Ayo niyo atangira kwirunda mu zindi ngingo(tissus et articulations) ni nabyo bitera bya bimenyetso. Aside irike ijya mu maraso binyuze mu nzira nyinshi , ariko inzira y’ingezi ni igihe umuntu arya ibiryo biromo icyo bita pirine(purine) nyinshi (inyama,amagi,amafi, imboga zumye nka soya n’ibishyimbo...).

Ibyo biryo bigomba kwirindwa igihe umuntu arwaye gute(goutte). Ibyo biribwa byose , igihe cy’igogorwa ryabyo haboneka aside irike nyinshi mu maraso ihinduka umwanda mu mubiri. Impyiko zishobora no kwangirika igihe aside irike yabaye nyinshi mu maraso. Icyo gihe haba kwirundanya kwayo mu ngingo nyinshi nko mu nkokora, mu mavi, ubujana bw’ikiganza,... bigateza ububabare bukabije muri izo ngingo ndetse zishobora gutakaza ishusho yazo (déformation).

Uko Gute (Goutte) ivurwa ndetse ni uko yirindwa

Kuvura no kwirinda gute(goutte), ni ngombwa cyane kurwanya impamvu ziyitera. Ibyo bikiyongeraho kwirinda ko aside irike yaba nyinshi mu maraso. Ni ngombwa kandi kwirinda kunywa alukolo(alcool) cyane, kwirinda kurya ibintu birimo inyubakamubiri nyinshi zikomoka ku matungo igihe ayirwaye, kongera aside irike isohoka mu nkari, kugabanya gukoresha cyane imiti igabanya amazi mu mubiri(diuretiques) , kubuza aside irike gukorwa mu maraso n’ibindi.

Indyo yabugenewe kandi ifatirwa ku gihe ishobora guhagarika iyi ndwara no kuyoroshya igihe bigitangira. Ibiryo bigenewe abarwayi ba gute bigomba kuba bifite purine nkeya kuko ariyo itanga aside irike mu maraso.

Imboga rwatsi zose zirimo Epinari Seleri, Zom, Folon, Puwaro(poireau), Amashu, Puwavuro(poivron), Concombre, Basilic, Perisili, Mente(menthe), Inyanya, Beterave zitukura, Ibirayi zirafasha. Imbutozitohatoshye nk’Avoka, Inanasi, Imineke, Indimu, Amacunga, Pamplemousse, Mandarine, Raisin, Inkeri, Cerises, Imyembe zifasha cyane umurwayi wa Gute.

Imbuto zumye zirimo Date(dattes) nazo ngo ntizikwiye kwirengagizwa. Naho Ibinyampeke nk’Umuceri, Ibigori, Mil, Amasaka ngo mu gihe umuntu arwaye Goutte ngo ntagomba kubirya cyane kuko ngo bishobora gutuma aside irike isohoka mu maraso ikajya mu nkari. Ibiribwa byose bigabanya ubukarihe mu maraso(alcalinisants) byongera gusohoka kwa aside irike mu nkari.
By’umwihariko ku barwayi ba Gute, ibiribwa byabo by’intoranywa harimo Indimu cyane cyane umutobe wayo. Hakurikiraho Tungurusumu mbisi ariko si nziza ku mugore uri mu mihango cyangwa undi wese uri kuva amaraso. Igitunguru cya oignon kibisi kivanze n’ubuki nacyo ngo ntigikwiye kubura mu mafunguro y’urwaye Gute.

Nubwo Gute(goutte) ari indwara yo mu muryango ariko ngo uyirwaye ashobora gukomeza kubaho neza ntibihindure gahunda ze mu buzima igihe yabyitwayemo newa.Ibyo abigeraho iyo akurikije inama zose ahabwa na muganga cyane cyane guhindura imirire afata indyo ijyanye n’iyo ndwara. Iyo ndwara ya Gute(goutte) ngo ntikira ariko kandi ngo ntacyo yatwara umuntu ukurikiza ibyavuzwe hejuru aho umuntu ashobora kuyibana igihe kirekire ntihagarike imigambi ye.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo