Fromage ni rimwe mu mafunguro akomoka ku mata, ikaba ishobora kubikwa iminsi myinshi mu bubiko bukonjesha, ikanaribwa kenshi ikoreshejwe mu guherekeza amafunguro.
Nk’uko byashyizwe ahagaragara n'umushakashatsi w’Umufaransa Hélène Huret, ngo usanga kurya fromage bifitiye akamaro umubiri, kandi bikaba atari ngombwa ko umubiri ubona ingano nini cyane kugirango wihaze mubyo ukeneye.Aya makuru avuga ko umuntu aramutse abonye amafunguro adakungahaye cyane ku ntungamubiri nyuma akarenzaho uduce duto twa flomage bishobora kuba indyo yuzuye.
Ubusanzwe Fromage ikungahaye ku byubaka umubiri (proteines), aha ni ukuvuga ko ishobora kugira agciro nk’ak’inyama, amagi n’ibindi bikomoka ku matungo, bigira uruhare mu gutanga ibyubaka umubiri bituma habaho ugukura kw’uturemangingo.
Aha bavuga ko nka garama 50 za flomage zitanga garama 10 z’ibyubaka umubiri nk’uko bigenda kuri garama 50 z’inyama cyangwa garama 50 z’amafi.
Aha bavuga ko nk’umuntu akunze kurya ibikomoka ku bihingwa bikungahaye ku byubaka umubiri, akongeraho flomage biba ari ifunguro ryihagije ku byubaka umubiri nk’uko umubiri uba ubisaba. Aya makuru avuga kandi ko umuntu ushobora kubona fromage inshuro zikwiye byamufasha mu kwirinda indwara z’ubuhumyi.
Ibi biterwa n’uko usanga ikungahaye kuri Vitamine A, igira uruhare mu mikorere myiza y’amaso muri rusange. Si byiza kurya byinshi umubiri udakeneye, kuko nabyo bishobora kuba intandaro y’indwara zimwe na zimwe, harimo n’umubyibuho ukabije. Mu Rwanda usanga umubare w’abarya Fromage ukiri muto, akenshi ikaba ikunda gukoresha mu birori. Source: Izuba
0 comments:
Post a Comment