Beriberi ni indwara iterwa n’imirire mibi irimo kurya ibyo kurya bidakungahaye kuri vitamine B ari na bwo iyo yabuze mu mubiri umuntu arwara iyi ndwara ya beriberi.
Bimwe mu bimenyetso biranga umuntu urwaye beriberi ni ukugira umunaniro ukabije igihe cyose, aho ari hose kabone n’iyo nta cyo yakoze usanga ananiwe ku buryo bugaragara nk’umuntu wakoze akazi k’ingufu birenze imbaraga ze.Kugira ngo wirinde iyi ndwara ni ukurya ibyo kurya bikungahaye kuri vitamine B, byibura buri munsi ukabasha gufata kimwe mu biribwa bikungahaye kuri iriya vitamine, nk’uko tubikesha wikipedia.org.
Bimwe mu biribwa bikungahaye kuri vitamine B birimo imyumbati, amafi n’umuceri.
Iyi ndwara ikunze kugaragara mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, bitewe n’uko abaturage bo muri ibi bihugu baba batarihaza mu biribwa, n’abagerageje kubibona ugasanga ntibazi kubitegura.
Mu mwaka wa 2004, beriberi yagaragaye cyane mu kirwa cya Mayotte, aho iyi ndwara yabaye icyorezo muri iki gihugu kuko yaje no kongera umubare w’imfu z’abana bapfa bavuka n’abana muri rusange, kubera ko abagore batwite bagezweho n’ikibazo cy’imirire mibi n’abo batwite ntibabashe kugira ubuzima bwiza mu nda, bigatuma haboneka umubare munini w’abana bapfa bavuka ; naho abana babashije kuvuka bakiri bazima, abenshi muri bo ntibagize amahirwe yo kubaho bitewe no kubura vitamine B. Ubusanzwe iyi vitamine iba mu mashereka. Igihe cyose umubyeyi afite ikibazo cy’imirire mibi, bigira ingaruka ku mwana kuko abaho neza ari uko yonse iyi vitamine mu mashereka meza. Igihe ayibuze mu mashereka bishobora kumuviramo urupfu.
Kwirinda beriberi birashoboka, by’ umwihariko Abanyarwanda kuko nk’uko twabonye, ibiribwa bikungahaye kuri vitamine B, ni byo abenshi biyezereza iwabo.
0 comments:
Post a Comment