Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Akamaro ‘Massage’ igirira umubiri

Gukorakora ku mitsi, uruhu, ku bice bitandukanye by’umubiri (massage) ngo biza mu bya mbere mu kubungabunga amagara ya muntu, kumufasha gukira byihuse igihe yahuye n’uburwayi ari kwa muganga, kugabanya umunaniro (stress) ndetse no kurinda ubudahangarwa bw’umubiri (immune system).

Nk’uko tubikesha http:ezineArticles.com, gukorakora ku mubiri w’umurwayi ku bice bitandukanye bikorwa ahasaga kimwe cya kabiri mu bitaro byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kugabanya uburibwe (pain) ndetse no gukiza vuba.

Uru rubuga rokomeza ruvuga ko gukorakoranaho kw’abantu bifite uruhare runini mu gukiza umuntu, kongera umunezero ndetse no kugubwa neza.

Igikorwa cyo gukorakora ngo kigirira akamaro kanini cyane abana b’indembe (infant in critical care situation) ngo ziri mu bitaro bakaba bashobora gukira vuba ngo nubwo massaje yonyine idashobora kubakiza burundu.

Massage na none ngo ni umuti ukomeye mu gukiza ibibazo biterwa n’umunaniro birimo kudasinzira ndetse n’agahinda (depression).

Clare Maxwell-Hudson, umwarimu akaba n’umushakashatsi ku kamaro ka massage avuga ko igirira akamaro uyitanga n’uyihabwa.

Nyamaro ngo nubwo massage ifite akamaro kanini bamwe mu Banyarwanda ntibarayitabira bitewe n’imyumvire ikiri hasi. Muberwa Fidele, utuye i Kigali agira ati “Kubwira umuturage utuye mu cyaro ko wishyuye amafaranga ibihumbi bitanu kubera massage yumva uyapfushije ubusa.”

Ku bwe yifuza ko Minisiteri y’Ubuzima yakora ubukangurambaga kugira ngo Abanyarwanda babashe kubyitabira babungabunga amagara yabo.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo