Abantu bagira ibisebe mu gifu ngo bakwiye kurya inkeri zitoshye,cyane mu gihe ububabare babuterwa no kunywa inzoga nyinshi.
Nk’uko ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cyo muri Amerika PLos One (Public Library of Science) bwabigaragaje, ngo bimwe mu bigize inkeri bitagira oxygene (les anti-oxydants) bishobora kuba nk’urukuta rukumira ibisebe byibasira igifu.Nk’uko urubuga santé-médecine.net dukesha iyi nkuru rwabitangaje kuri iki cyumweru, ngo ubu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abahanga bakomoka mu bihugu by’Ubutaliyani, Seribiya na Espagne, bukorerwa ku ikipe y’imbeba ubwo bazigaburiraga bimwe mu bikomoka ku nkeri mbere yo guhungabanya ibyo zariye bifashishije éthanol mu gihe kingana n’iminsi icumi. Indi kipe y’imbeba na yo yahawe éthanol ariko itigeze igaburirwa ibikomoka ku nkeri.
Imbeba zagaburiwe ibikomoka ku nkeri, zagaragaje ko nta kwirema kw’ibisebe kwigeze kubaho ku gipimo cya miligarama 40 ku munsi ku kilo ugereranyije n’imbeba zitagaburiwe ibikomoka ku nkeri. Aba bashakashatsi kandi bavumbuye ko zimwe mu ntungamuniri zitagira oxygène ziba mu nkeri zidafasha agahu k’igifu gusa, ko ahubwo zongera imbaraga n’imvubura ziba mu mubiri. Kurya inkeri n’ibizikomokaho bigabanya kandi bikarinda umubiri w’umuntu ihungabana uterwa n’uburibwe bwokera.
Ubu bushakashatsi ngo bukaba buzafasha mu gukomeza gushaka umuti wavura ibi bisebe byibasira igifu, bishobora guterwa no kunywa inzoga, indwara zidakira cyangwa imiti imwe nka aspirine.
Abashakashatsi kandi bahamya ko ubu bushakashatsi butakozwe hagamijwe gutesha agaciro ingaruka zo kunywa inzoga, ko ahubwo bwakozwe hagamijwe gushakisha uburyo bwo kurinda igifu.
Ubundi bushakashatsi bwakozwe mbere y’ubu bwari bwerekanye ko inkeri n’ibizikomokaho bishobora kuba igisubizo cyo kongera uturemangingo dutukura dukoze amaraso (les globules rouges) ndetse zikaba zagaragaza n’ibimenyetso bya kanseri n’izindi ndwara za karande.
0 comments:
Post a Comment