Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Kwigisha umwana kwijyana ku musarani

Kwigisha umwana kujya ku musarani nk’abantu bakuru ngo ni ikintu cy’ingenzi mu mikurire ye, gishobora kumurinda ibibazo igihe agiye ku ishuri nk’uko bitangazwa n’ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na Kaminuza ya Bristol.

Nk’uko 7sur7 dukesha iyi nkuru ibitangaza, ngo umwana aba agomba kwigishwa kujya kuri pot byibura hagati y’umwaka umwe n’umwaka umwe n’igice, naho hejuru y’aha ngo umwana ntibimworohera kubimenyera bityo ngo akaba yajya agira ibibazo byo kwinyarira ku ishuri cyangwa se mu buriri.

Ibi rero ababyeyi benshi ngo ntibabyitaho ngo ahubwo bategereza ko abana babo bagira imyaka yigiye hejuru ngo kubera no kubura igihe ndetse no kutamenya ingaruka bishobora kugira ku mwana, aho ngo abana bamwe na bamwe usanga batangira kwiga amashuri y’incuke bakibabinda, kandi bikaba atari byiza kuko ngo bituma umwana atamenyereza uruhago rwe.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo