Uyu mwana ukomoka mu gace ka Uttar Pradesh mu majyaruguru y’u Buhinde, ngo yaba yarakorewe ibikorwa byinshi bigamije kumugabanyiriza izi ntoki ndetse n’amano aho abaganga bavuga ko ngo bazagerageza kumuha ibikumwe atigeze avukana. Amrita ni nyina w’uyu mwana. Yatangaje ko yari yishimiye uyu mwana yari yibarutse bwa mbere nyuma ngo akaza gutungurwa no kumusanga ameze kuriya.
Urubuga rwa internet :7 sur 7.be dukesha iyi nkuru ruratangaza ko uyu mwana icyatumye avukana iyi ndwara ari indwara yitwa polydactylie ituma ngo umuntu ashobora kuvuka afite urutoki rurenga ku zindi cyangwa ino, iyi ndwara rero ngo ikaba iba iri mu maraso. Uyu Akshat rero akaba aciye aka gahigo nyuma y’Umushinwa na we wigeze kuvukana intoki 15 n’amano 16.Kugeza ubu ariko, uyu mwana akaba yarakorewe ibikorwa byo kumugabanyaho izi ntoki n’amano, aho ubu noneho afite intoki ndetse n’amano nk’iby’abandi bantu dusanzwe tubona.
0 comments:
Post a Comment