Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Menya uburyo wacunga neza igihe cyawe

Niba hari ikintu umuntu akwiye gucunga neza akabyaza umusaruro kugira ngo agere ku ntego z’ubuzima bwiza ni igihe Imana yaduhaye. Nyamara abantu benshi ntibaramenya uburyo bwo kugicunga no bagikoresha neza kugira ngo bagere ku majyambere ndetse n’ubuzima buzira umuze. Muri iki gihe mu Rwanda ndetse no muri Afurika bibasiwe n’icyorezo cyo kwica igihe aho umuntu agera ku kazi atinzeho nk’isaha 2 byagera kuri gahunda byo bigasa no gutokora ifuku dore ko uko ugenda uyivana ivumbi mu maso igenda irashya ihuha yongeramo irindi. Ntibikwiye ko dukomeza kuvuga ko ariyo mico y’abanyafurika cyangwa se y’abanyarwanda kuko niba abandi barabishoboye kuki se abanyafurika n’abanyarwanda batabishobora? Dore rero uburyo butandatu ukwiye kwifashisha nk’umuti wakuvura kwica igihe cyangwa se gupfusha igihe cyawe ubusa:

1. Gira ajenda wandikamo ibikorwa byawe bya buri munsi

Ni byiza ko ufata ajenda yawe ugakora urutonde rw’ibyo uzajya ukora buri munsi ndetse n’isaha ya buri gikorwa. Aha ntihagomba kubamo kubeshya cyangwa kubikora nk’umuhango cyangwa nko kwikiza bityo bikaba byatuma iyo ajenda iba nk’umurimbo. Niba ureba televiziyo amasaha 25 mu cyumweru witerwa isoni no kubishyira muri ajenda yawe kuko bizagufasha kumenya uko wacunga igihe gisigaye ukagera ku byo wifuza kandi utananije umubiri cyane. Ugomba gushyiramo buri kintu cyose ukora nk’igihe cya siporo, igihe cyo kurya, igihe cyo gutwara imodoka, inama ugira mu cyumweru n’ibindi byose bijyanye n’ubuzima bwawe bwa munsi. Nukora gutya bizagufasha kutagwa mu mutego wo kuba mu cyeragati igihe uyobewe icyo uri bukoreshe igihe runaka usaguye.

2. Iga kuvuga oya

Nubwo telefoni zifasha abantu gutumanaho kandi bikajyana ku iterambere kenshi zica akazi na gahunda y’umuntu. Niyo mpamvu mu rwego rwo kurangiza imirimo ushinzwe kandi ukanakoresha igihe cyawe neza wari ukwiye kuzimya telefoni yawe igihe uri ku kazi kuko bizatuma ukoresha igihe cyawe neza. Gusa biragoye kuri bamwe mu Rwanda kuko abantu batari bafata umuco wo gukoresha telefoni z’akazi ibijyanye nako ahubwo ugasanga benshi batangira no kuvugira ibitagenda mu rugo kuri telefoni z’akazi n’ibindi nk’ibyo bihabanye n’akazi umuntu aba yazindukiyemo.

Ku bijyanye no kuvuga oya, kenshi hari igihe umuntu runaka agushyira mu mutego wo kumufasha gukora ikintu runaka kandi gishobora kubangamira akazi kawe mu gihe uba wihaye ko ugomba kukarangiza neza kandi ku gihe. Niyo mpamvu iyo ubona utabishoboye ukwiye kumuhakanira mu cyinyabupfura kandi ukirinda kubitekerezaho cyane ko waba hari ikosa ukoze. Inshuro nyinshi uzasanga abantu bahorana imirimo myinshi baba barananiwe kuvuga oya kuri bimwe basabwe gukora batari bashyize muri gahunda. Birakwiye ko igihe wamaze kwandika imirimo uzakora muri ajenda yawe utagomba kwirengagiza bimwe mu bikorwa bikwegereza inshuti n’umuryango cyangwa bigufasha kwita ku buzima bwawe.

3. Shyira ku murongo ibyo ugomba gukora n’igihe biri bugutware

Ni byiza ko ushyira ku murongo ibyo ugomba gukora ndetse ukanashyiraho n’igihe runaka wihaye cyo kuba wabirangije. Ibi bifasha umuntu kuza guhitamo igihe cyose hari icyihutirwa kuruta ibindi kandi bikamurinda kuvangirwa no kwicwa n’umunaniro igihe atabashije Guhitamo ibyo agomba kurangiza.

4. Ifashishe mudasobwa yawe mu gucunga igihe

Muri iki gihe ikoranabuhanga ryateye imbere, ushobora no gukora ajenda yawe wifashishije mudasobwa cyangwa se ukanakoresha telefoni yawe. Ibi bikaba biri mu gutuma abantu badahorana impapuro ndetse kandi niyo igihe kigeze ibi bikoresho by’ikoranabuhanga bikwibutsa. Gusa gukoresha ikoranabuhanga ntibihagije kuko binasaba ko umuntu ubwe agomba kuba agira gahunda muri we atajagaraye.

5. Gukora ibintu byinshi icyarimwe

Umugani w’ikinyarwanda ubivuga neza ngo “imirimo ibiri yananiye impyisi’. Gukorera ibintu byinshi icyarimwe kenshi ntibikunze guhira bamwe. Urugero rutangwa ni nko kuvugira kuri telefoni utwaye imodoka kuko bishobora kugukururira impanuka yanahitana ubuzima bwawe. Gusa nubwo hari ibidashobora gukorerwa rimwe, hari ibindi bikorwa bishobora kujyana ntibigire icyo byangiza nko kumva radiyo uri no gusoma igitabo cyangwa se gukora ibindi bikorwa bidashobora kubangamira imikorere y’ubwonko ya muntu cyangwa se ngo bimushyire mu kaga ko kugwa agacuho.

Ngo aha abagore bakaba ari intyoza mu gukorera imirimo myinshi icyarimwe ugereranije n’abagabo. Nubwo bose baba bafite akazi kenshi gatandukanye. Usanga abagore bafata akanya ko gutekereza ku bana, urugo ndetse n’ibyo gutegura ku meza no mu gihe bari ku kazi kabaha umugati. Naho abagabo bo babanza kimwe cyarangiza bagakurikizaho ikindi.

6. Ntugashake ko ibintu biba byiza by’agahebuzo

Gukora ibintu uko bigomba gukorwa ntacyo bitwara. Nyamara iyo umuntu atangiye kureba buri kantu kose yaba iby’ingenzi n’ibitari ngombwa gutakazaho umwanya kenshi bituma akazi kadindira kandi bikanatuma igihe gikoreshwa nabi hatanirengagijwe ko umuntu ashobora kugira umunabi(stress). Aha rero ngo umuntu akwiye kwiha intego agomba kugeraho. Ni ikintu cyiza cyane guharanira gukora neza ariko nanone bibangamira umusaruro wakagezweho iyo umuntu ashatse gukora ibintu bya nta makemwa! Ni byiza rero ko ibigomba gukorwa bikorwa mu gihe cyateganijwe haboneka amakosa agakosorwa nyuma ariko umurimo w’ibanze warangirijwe ku gihe.

7. Ihe igihembo igihe cyose wakoresheje igihe cyawe neza ukagera ku ntego

Igihe cyose wakoresheje neza igihe cyawe ukagera ku ntego wireka bigenda gusa ngo wumva ko ari ibisanzwe ahubwo ihembe. Ibi bizajya bigufasha kunoza neza uburyo ucungamo igihe cyawe. Gusa ariko na none igihe utakoresheje igihe cyawe neza ukwiye kwigaya ndetse ukanababazwa n’uko wangije igihe cyawe. Ibi bizagufasha gufata ingamba zihamye zo kutongera kwangiza igihe cyawe uko wiboneye.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo