Kimwe mu bintu biranga ubwonko bwa muntu ni ukwibuka. Rimwe na rimwe hari igihe kigera bitewe n’impamvu nyinshi umuntu agatangira kujya yibagirwa ndetse bigahumira ku mirari iyo aho umuntu atangiye kubura ubushobozi bwo gufata mu mutwe ibyo abwiwe cyangwa ari kwiga. Iyo bigeze kuri urwo rwego nibwo bivugwa ko umuntu arwaye indwara yo kudakurikira cyangwa yo kutagira icyo yitaho(Attention Deficit Hyperactivity Disorder).
Ibimenyetso biranga iyi ndwaraUwibasiwe n’iyi ndwara yo kudakurikira no guhubuka usanga akenshi umwanya we wo gukurikira uba muto cyane kubera kurangazwa n’utuntu twinshi. Ni babandi badashobora gusubira mu biba bivuzwe mu kanya bikimara kuvugwa. Barangazwa n’ubusa cyane ndetse ntibatanatinya kureka ibyo bakoraga iyo habaye ikintu runaka kabone nubwo cyaba kidatangaje. Kuri bo guhurura no gushungera ni igihe habaye intonganya cyangwa se ibindi bikorwa abandi baba bapinze ni utuntu twabo.
Kenshi usanga igihe abandi bakurikiye bo baba birangariye banabazwa ibiri kuba ugasanga basubiza ibitajyanye. Na none ibyo bakora biba birimo akavuyo ndetse binagaragaza ko ntacyo bitayeho. Ntibashobora na rimwe gushyira umutima ku kazi cyangwa ibikorwa byabo cyane cyane ibibasaba gukoresha imbaraga nyinshi. Kubera akavuyo kenshi kaba muri bo usanga batagira umurimo bakora ngo bawurangize ahubwo ugasanga byose bagenda babisubika. Ni abantu bakunze kwibagirwa mu buzima bwabo bwa buri munsi aho bashobora kwibagirwa gahunda cyangwa n’ibindi byinshi. Mu kiganiro usanga bakunze kwiharira ijambo ntibashake kumva abandi ndetse byagera mu bikorwa mbonezamubano ugasanga badakurikiza amategeko agenga imyitwarire muri sosiyete.
Ikindi kimenyetso cy’iyi ndwara ni uguhubuka gukabije gushobora gutera ufite iki kibazo kuba yanakora ibintu byamushyira mu bibazo kubera kubura ubushishozi n’ubwenge. Ntibashyira ku munzani ngo barebe ingaruka runaka igikorwa cyangwa amagambo runaka byabagira ho. Muri uko guhubuka usanga abafite iyi ndwara batajya bihangana na gato ndetse mu misubirize yabo bakarangwa no guhutiraho. Ku bana bakiri bato bafite iki kibazo barangwa no kujujura ibisubizo mu kizami mbere y’uko ibibazo babajijwe birangira cyangwa se ugasanga bakunda no kuvugira mu matamatama cyane. Ku bakuze, bakunze gutangiza ibiganiro naho bitari ngombwa cyane ahantu bisaba kwitonda no gukurikira.
Kugira imirimo myinshi itarangira nacyo ni ikindi kimenyetso kiranga abafite iyi ndwara yo kudakurikira no kutagira icyo umuntu yitaho. Kenshi uzasanga abantu bafite iki kibazo bakunze gusubika ibyo bakora ndetse bimwe bakabyibagirwa cyangwa se bakishuka ko bazaba babikora maze ugasanga bagize ikirundo cy’imirimo bagomba kurangiza. Na none kandi usanga hari n’imirimo idafite agaciro birohamo bityo ugasanga ibatesha umutwe ntibazigere na rimwe bagera ku ntego yabo na rimwe kubera gusakuma cyangwa n’ibyo babashije gukora ntibibe bifite ireme.
Mu bindi bimenyetso harimo kuba abafite icyo kibazo batsindira ku manota make ashoboka ndetse mu kazi ugasanga badashobora kugera ku mihigo yabo. Ikindi kandi kibaranga ni uko bagira akavuyo ku bijyanye no gushyira ibintu kuri gahunda. Usanga na none batabasha kubana neza n’abo bari kumwe ndetse bahora bikeka amababa ko bagenzi babo cyangwa urungano babavanyeho amaboko. Kubagira iyi ndwara bakiri mu ishuri usanga banga kwiga ndetse bahabwa n’imikoro bigasa no kubaca umugongo kubera ukuntu banga gukora ibibavunnye.
Iyi ndwara igihe itavumbuwe kare ngo ivurwe iri muri bimwe bishobora guhungabanya umubano w’abashakanye. Kwibagirwa, kutita ku bintu, kunanirwa kurangiza inshingano ndetse no guhubuka biranga uyirwaye bigira ingaruka ku mibanire y’umugabo n’umugore ndetse n’abana. Amwe mu makuba ashobora kugira ingaruka ku muntu runaka ufite uwo bashakanye ufite iki kibazo cyo kutita ku bintu no kudakurikira ni ukutumvwa no kutitabwaho nawe. Kenshi abafite iyi ndwara bashobora kwibagirwa iminsi y’amavuko y’abo bashakanye cyangwa amasabukuru y’igihe bambikaniye impeta bityo ugasanga bikuruye amakimbirane aterwa n’uko umwe mu bashakanye ashinja undi kutubahiriza inshingano zo kumwitaho.
Ikindi kimenyetso gishobora gutera ibibazo mu bashakanye ni intege nke mu kurangiza inshingano bitewe no kwibasirwa no kutagira icyo umuntu yitaho ndetse ugasanga umuntu wibasiwe n’iyi ndwara adatatinya no gusiga imiti irimo uburozi ahagaragara aho abana bayikinisha ikaba yabakururira urupfu, cyangwa ugasanga ari wa wundi wibagirwa kwishyura ibintu nkenerwa nk’amazi n’umuriro cyangwa se ubukode ndetse na none ugasanga ingo za mwene abo zibasiwe n’ikigunda nk’aho ari amatongo.
Uzasanga kandi mwene aba bantu bafite iki kibazo barakazwa n’ubusa ari nabyo bituma bagira amahane kenshi atanafite ishingiro ndetse uzasanga bashobora gukurura intonganya zijyana no kuba bakurura imirwano. Aha rero nk’uko tubikesha urubuga webmed.com, ngo iyo uyirwaye atabonye ubufasha buhagije ashobora guhura n’ibibazo bitandukanye ndetse ku bubatse bikanabasenyera dore ko ngo ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko umubare w’ingo zitandukana ugenda wiyongera bitewe n’iyi ndwara.
Zimwe mu mpamvu zitera iyi ndwara
Kugeza magingo aya, ubushakashatsi ntiburerekana impamvu nyayo itera iyi ndwara ariko bimwe mu bimaze kuvumburwa n’uko iyi ndwara yaba ikomoka ku ruhererekane rw’imiterere y’abo umuntu akomokaho (genetic). Ubundi bushakashatsi bwerekana ko iyi ndwara yaba ikomoka ku mikorere y’ubwonko bw’umuntu ndetse n’imiterere yabwo. Ingano y’imisemburo igenga imikorere y’ubwonko n’uburyo ubwonko bubika amakuru ariyo dopamine na norepinephrine iyo ibaye myinshi cyangwa se ikagabanuka bigira uruhare mu gutuma umuntu yibasirwa n’iyi ndwara.
Na none nyirabayazana w’iyi ndwara ngo nuko igihe umubyeyi utwite atumura isegereti, akanywa inzoga cyangwa agakoresha ibindi biyobyabwenge byongerera umwana uzavuka kuzakurana iyi ndwara yo kudafata mu mutwe no kutagira icyo umuntu yitaho ndetse no guhubuka. Na none uburozi buba mu mavuta abagore bisiga bwitwa lead nabwo buri mu bituma bashobora kwibasirwa n’iyi ndwara.
Ese umuntu yakwirinda iyi ndwara gute?
Kubera ko iyi ndwara akenshi itangirira mu bwana nubwo ababyeyi batabasha kuyivumbura, ni byiza ko mu gihe umubyeyi atwite areka kunywa inzoga izo ari zo zose, akareka kunywa itabi ndetse akanirinda gukoresha ibiyobyabwenge ibyo ari byo byose. Ababyeyi kandi bakwiye kwitonderwa bimwe mubyo bakoresha nk’amavuta amwe n’amwe arimo uburozi bwa lead n’ubundi burozi butandukanye nka mineral oil n’ibindi bigira ingaruka ku mikorere y’ubwonko bwabo. Ikindi ababyeyi bagomba kwitaho ni ukwiga uburyo buboneye bwo kurera abana babo babarinda kuba ibyigenge kuko iyo bakuze badakangarwa biri mu bituma bahinduka intumva ndetse n’ubushobozi bwabo gufata mu mutwe no kugira icyo bitaho bukagenda nka nyomberi. Ababyeyi kandi bakwiye guha abana amahirwe yo gukina imikino ibasaba gutekereza cyane nk’igisoro, damu n’indi ibasaba gukoresha ubwenge cyane kugira ngo bibafasha gukurana umuco wo gufata mu mutwe, gukoresha ubwonko bwabo cyane ndetse no gushyira ibintu kuri gahunda birinda guhubuka.
0 comments:
Post a Comment