Nk’uko byashizwe ahagaragara n’abashakashatsi b’Abanyamerika, ngo n’ubwo mudasobwa ari uburyo bwiza bufasha mu kazi ka buri munsi, ngo ntago ari nziza ku bwonko kuko ngo yaba igabanya ubushobozi ubwonko buba bufite mu gufata ibintu mu mutwe aho bavuga ko muri iki gihe internet igenda ituma abantu batagishobora kuba bafata mu mutwe kuko baba bizeye ko bashobora kubonaho ibyo bashaka. Ibi rero bikaba bituma abantu bagira ubunebwe mu bwenjye.
Nk’uko destinationsante.com ibitangaza, ngo abantu benshi bashobora kuba babona iri koranabuhanga. Ngo ubungubu ntibikiri ngombwa ko bagira ibyo bashakisha cyangwa bafata mu mitwe yabo kuko ngo babifata nk’isoko nyayo y’ibyo bakeneye ndetse n’uburyo bwiza bwo kubibika.Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Colombia i New York bashyize ahagaragara ubushakashatsi, aho berekanye ko mu nyigo bakoze babaza abanyeshuri ibibazo, basanze ko abo banyeshuri bagize ubushake bwinshi bwo kujya gushakira ibisubizo kuri murandasi (cyangwa se internet), aho kwifashisha ibitabo n’ubundi buryo bwanditse. Aba bashakashatsi rero bakaba barasanze ngo iri koreshwa ry’ikoranabuhanga ku barifite rigira ingaruka mbi ku mitwe yabo kuko ngo nubwo waba uzi neza ko ibyo wabonye ubutaha nusubiraho utazabibona ngo ntibikubuza kugira ubunebwe bwo kubifata mu mutwe.
0 comments:
Post a Comment