Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Nubwo urusenda rutera ubushake bwo kurya, rugira ingaruka ku buzima

Nubwo urusenda rukoreshwa mu kongerera abantu ubushake bwo kurya, intungamubiri no gukemura ibibazo bimwe na bimwe nk’igogorwa, impatwe amenyo, ibihaha, umwijima ndetse n’ibindi, ngo rushobora kugira ingaruka mbi ku mubiri w’umuntu iyo ruriwe ari rwinshi.

Nk'uko tubikesha www.livestrong.com, urusenda rw’umukara rukungahaye ku myunyu ngugu ndetse no kuri vitamini K ifasha poroteyine kuvamo ibifasha amaroso kuvura (blood coagulation).

Uru rubuga rukomeza rutangaza kandi ko uru rusenda rw’umukara rushobora kurinda indwara ziterwa na bagiteri kandi rugafasha ko haboneka aside ifasha mu igogora ry’ibyo twariye.

Urusenda kandi ngo rufasha mugucagagura amavuta aboneka mu byo umuntu yariye mu rwego rwo kurwanya umubyibuho ukabije (obesity).

Iyo umubyeyi utwite arufashe ngo rushobora kuba nyirabayazana yo kuba yagira ibise ihihe kitaragera (early contractions) cyangwa se akagira ibibazo bijyanye n’igogora ryo mu mara.

Ngo nubwo bidahita bigira ingaruka ku mwana ako kanya, bishobora gutuma agira ibibazo mu gihe umubyeyi atwite. Ibi ngo bikaba bigaragara cyane mu gihembwe cya gatatu kuko umwana aba atangiye gutuga igifu cya nyina ndetse n’urwungano ngogozi muri rusange.

Uru rubuga kandi rwatangaje ko urusenda rwishi rushobora gutuma amaraso agera muri nyababyeyi, bikaba byaba nyirabayaza w’imihango itunguranye (menstruation) kuko ngo rwakunze gukoreshwa mu guhagarika gutwita (termination of pregnancies).
Kugeza ubu ngo abantu ntibaremeranya neza niba urusenda ari rubi ku buzima bityo bakavuga ko kuruhagarika bifite ingaruka kimwe no kuba warukoresha. Uru rusenda ngo rukomoka cyane cyane mu Buhinde rukaba ari rwo rugurishwa cyane ku isi.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo