Ihohoterwa rishyingiye ku gitsina rikorerwa abana ribagiraho ingaruka zitandukanye mu buzima ndetse bikanabakurikirana n’igihe babaye bakuru mu buzima bwabo. Ibi biba nyamara hari uburyo bwo kubikumira no gufasha abo byabayeho gukomeza kubaho.
Mbere yo kubagezaho izi ngaruka reka tubanze tubasobanurire icyo ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana risobanura.Nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti www.wikipedia.org, ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku bana ni uburyo ubwo ari bwose umuntu mukuru ashobora gukoresha ashyira igitutu ku mwana ukiri muto utaragera igihe cyo kwifatira imyanzuro amusaba ko bakorana imibonano mpuzabitsina hatitawe ku ngaruka zishobora kuvamo, we agendereye gushimisha gusa irari ry’umubiri, kumutera ubwoba (intimidation) ndetse no kumukoresha mu gukina amafilimi yerekeranye n’imibonano mpuzabitsina, ibi bikaba bigira ingaruka mu buzima bwabo.
Agahinda (depression ) ni imwe mu ngaruka zigera ku mwana wahohotewe kuko ahora yigunze bitewe n’uko yabikoreshejwe atabishaka bikaba bishobora no kuzamuviramo kwiyahura igihe abaye mukuru.
Iyo umwana ahohotewe akoreshwa imibonano mpuzabitsina bishobora kumutera guhungabana by’igihe kirekire cyane cyane iyo yabikorewe n’umubyeyi we.
Wikipedia ikomeza itangangaza ko umwana wahohotewe ashobora kutigirira icyizere gihagije (loose of self confidence) bikunze kugaragazwa no kudasabana n’abandi, kutiyitaho ariko akita ku bandi, kurakara cyane.
Uru rubuga rukomeza rutangaza ko iyo umwana akoreshejwe imibonano mpuzabitsina akiri muto bishobora kumuviramo kwandura indwara zifata imyanya ndangagitsina nka mburugu n’izindi, dore ko ngo nko ku bakobwa baba bataragira ubwirinzi buhagije mu gitsina.
Ubushakashatsi butangaza ko umwana wakoreshejwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu bidindiza iterambere ry’ubwonko bwe ndetse agahorana umunaniro ukabije (Stress).
Ikigo cy’ubushakashatsi ku biyobyabwe cyo muri Amerika (National Institute of Drug) cyatangaje ko abagore basaga 1400 bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakiri bato bishobora gutuma bishora mu kunywa ibiyobyabwenge. Ubushakashatsi bwakorewe muri Amerika ya Ruguru bwo buvuga ko 15% kugeza kuri 25% by’abagore na 5% kugeza kuri 15% by’abagabo bahohotewe n’abavandimwe babo (ba se , ba nyina, ba nyirarume na babyara babo igihe bari bakiri abana).
Nyuma yo kubona ko ikibazo kijyanye n’ihohoterwa kibaye icy’isi yose, hashyizeho amategeko ahana abahohotera abana babakoresha imibonano mpuza itsina. U Rwanda na rwo rukaba rukajije ingamba ku kibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana. Abayobozi ku nzego zitandukanye na bo bakaba barabishyizemo imbaraga, aho n’Umufasha wa Perezida Madame Jeannette Kagame yafunguye inama mpuzamahanga igendereye gushyira iherezo ku ihohoterwa rikorewa abana no kudaceceka aho ihohoterwa ryagaragaye hose.
Mu kinyejana cya 21 ni bwo ibibazo bijyanye n’ihohorwe rikorerwa abana byabashije gushyirwa mu mategeko (legitimization).
0 comments:
Post a Comment