Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Siporo zitandukanye ni ingenzi ku bana kurusha gukora imwe.

Nk’uko byasuzumwe na Dr Neeru Jayanthi n’itsinda bakorana rya Loyola University Health System i Calfornia muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, ngo sport imwe ikorwa buri gihe itera ikibazo gikomeye cyane cy’ibikomere ku bana.

Nk’uko tubikesha destinationsante.com, ngo abashakashatsi bakurikiranye abana 154 bakora siporo(jeunes sportifs) bafite nibura imyaka 13,muri bo 85 bariho bavurwa ibikomere batewe na sport. Abandi 69 bo nta kibazo bari bafite cy’ubuzima.

Abaganga bakaba baremeje ko 60,4% by’abakomeretse ari abakoraga sport imwe. Abo bakomeretse bagiraga amasaha 11 yo kwitoza mu cyumweru mu gihe abazima bo bakoraga sport amasaha 9 mu cyumweru.

Neeru Jayanthi agaruka cyane ku kamaro ko kugenzura abo bana bakomeretse niba bibanda kuri sport imwe mu masaha arenga 11 mu cyumweru cyangwa niba bakora sport zitandukanye mu masaha 20.

Neeru rero akomeza avuga ko abantu bakwiriye kuba maso ku bijyanye no gukora sport imwe imburagihe. Ni yo mpamvu kandi n’ababyeyi bakwiye guteganya gushyira abana babo mu mirimo myinshi itandukanye aho kubakoresha umurimo umwe.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo