Ingamba z’isuku, gukoresha amazi meza, indyo yuzuye no konsa abana zafasha kurokora ubuzima bw’abana bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Buri mwaka, miliyoni y’abana bapfa bishwe n’iseru, impiswi n’umwijima kandi iki kibazo gishobora kuba cyavurwa no kuvuza, gukingiza no gusukura amazi; byiyongeraho indyo yuzuye no konsa umwana.Imirire mibi, iterwa akenshi n’impamvu zitandukanye, itera kimwe cya kabiri cy’imfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu, bapfa buri mwaka nk’uko tubitangarizwa n’urubuga www.esante.fr.
Mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, abana bari munsi y’imyaka itanu bagera kuri miliyoni ijana na mirongo inani n’eshatu bakunze guhura n’ikibazo gikomeye cyo kubura ibiro (poids).
Konsa umwana ni bwo buryo bwiza bwo kurinda ubusugire bw’uruhinja n’ubwo kuba hari andi moko y’amata bituma ababyeyi benshi badaha agaciro akamaro amashereka agirira umwana.
Intungamubiri nka vitamini A, iode na fer ngo ni ingenzi mu kubungabunga ubuzima bwiza, dore ko abarenga miliyari ebyiri mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere cyane cyane abagore n’abana babo bahura n’ikibazo cyo kuba batagira izi ntungamubiri.
Abarenga miliyari muri bya bihugu bikennye ntibabona amazi meza n’abarenga icya kabiri cyabo ntibagera ku bikorwa by’isuku, bityo abana barenga miliyoni eshatu bakaba bicwa n’indwara ziterwa n’isuku nke.
Uru rubuga rugaragaza ko mu byaro byo muri Afurika, abagore ari bo barwana no gushakisha amazi aho bagenda ibirometero byinshi bayikoreye.
Inama zitangwa n’uru rubuga rero ni ukugeregeza kugendera kure ubuzima budasukuye ubwo ari bwo bwose, aho abantu bakaburirwa kwita ku isuku bakoresha amazi meza by’umwihariko.
Hari imibare y’agateganyo y’abana bahura n’indwara zavurwa:
• Indwara z’ubuhumekero: miliyoni 2,2
• Impiswi: miliyoni 2,2
• Inndwara za kavukire: miliyoni 2,2
• Indwara zitanduzwa: miliyoni 2,1
• Iseru : 800.000
• SIDA : 700.000
• Diphaterie, kokolishi, tetanasi n’agakwega: 700.000
• Impanuka: 600.000
• Malaria: 400.000
0 comments:
Post a Comment