Abagabo batandukanye bo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru bavuga ko batakwemera kwifungisha burundu, ngo kuko hari igihe bibaho ko umuntu ashobora kugira impanuka zo gupfusha umugore maze akongera gukenera kubyara.
Uburyo bukoreshwa mu kuboneza urubyaro ku bagabo rero, harimo agakingirizo, kwiyaka umugore ndetse no kwifungisha burundu ari byo bita vaséctomie mu rurimi rw’igifaransa. Ibi bikaba ari ugukata umuyoborantanga w’umugabo cyangwa se kwifungisha burundu ku mugabo.Dr Utumatwishima Abdallah, Umuganga mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri, yasobanuye ko umugabo wifungishije burundu amara iminsi irindwi kugira ngo yongere gukora imibonano mpuzabitsina. Ngo iyo minsi aba agomba kuyimara kugira ngo agasebe kaba karahasigaye gakire, gusa ngo iyi mibonano mpuzabitsina igomba gukorwa umugore ari ku bundi buryo bwo kuboneza urubyaro. Ibi bikaba biba mu gihe cy’amezi atatu kuko iyo umugabo bakimufunga burundu ngo haba hari intanga ngabo zazamutse zitegereje ko umugabo yakora imibonano mpuzabitsina zigasohoka. Nyuma y’amezi atatu rero ngo umugabo aba agomba kujya kwa muganga kugirango bapime amasohoro ye barebe koko ko nta ntanga zirimo.
Ubusanzwe, umugabo ugiye gukorerwa vaséctomie cyangwa gufungwa burundu, agomba kubisinyira kandi umugabo n’umugore bakabyemera mu masezerano yanditse.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika bifite ubwiyongere bw’abaturage buri hejuru ugereranije n’ubutaka buhingwa, ibi bikaba bituma abagabo bakangurirwa uburyo bwo kuboneza urubyaro bwa burundu aho kubiharira abagore gusa.
0 comments:
Post a Comment