Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Uburemba n'Ikibutera

Mu muryango nyarwanda bikunda kuvugwa abantu batebya cyangwa banatera urwenya ngo umugabo runaka intama yaramukandagiye abandi na bo bati “Uriya mugabo ikinyamukondo cyahushye ku gitsina cye akiri umwana none byararangiye ntashobora kwiha akabyizi nk’abandi bagabo.” Abandi na bo barambiwe abasore bakuze batarashaka bakabita inkusi ndetse bakanavuga ko barozwe kubera ko ngo ntacyo baba bibwira ndetse ntibanatinye kubita ibiremba. Nyamara umusore cyangwa se umugabo udashwamadukira gukora imibonano mpuzabitsina siko aba ari ikiremba nk’uko benshi bakunze kubyibwira cyane iyo babonye umusore wagugiranye.

Hari abagabo bubatse ingo bafite ibibazo by’imikorere y’ibitsina byabo mu gihe cyo guhuza urugwiro kubera kudafata umurego nkenerwa muri iki gikorwa cyangwa se banafite ikibazo cy’uburemba. Iki kibazo gikunze gutera intonganya n’umushiha mu muryango ndetse kikaba cyanatanya abashakanye igihe cyose batabyitwayemo neza ngo barebe muganga dore ko benshi mu bagabo bahura n’iki kibazo bikunze kubatera ipfunwe. Iyo hatabaye gutana usanga haduka ingeso mbi zo gucana inyuma, kwangiza abana b’abasore bashorwa mu mibonano mpuzabitsina n’ibindi.

Ikibazo cyo kudafata umurego w’igitaina cy’umugabo cyangwa se uburemba nk’uko bimenyerewe mu Kinyarwanda biterwa n’impamvu zitandukanye zishobora kwirindwa. Iki kibazo kiravurwa maze uwari afite ipfunwe ryo kutabasha imirimo nyubakarugo agasubirana ubuzima.

Ubusanzwe kugira ngo umugabo akore imibonano mpuzabitsina bisaba ko igitsina cye kiba cyafashe umurego (cyashyutswe). Ibi bituruka mu bwonko burekura imisemburo (testosterones) ituma iki gikorwa kibaho.

Ese ubundi bigenda bite kugira ngo umugabo ashyukwe?

Gushyukwa bibaho iyo amaraso yuzuye imitsi ikoze utwumba 2 two mu gitsina cy’umugabo yitwa corpora cavernosa. Iyi mitsi na yo ikaba ishamikiyeho utundi tuyoboro tw’inyubakamubiri twitwa ‘collagen’ igira uruhare mu gutuma habaho kwaguka no guhagarara kw’igitsina. Uku kubyimba no kwaguka kw’igitsina-gabo bituma gihagarara bituruka ku bwonko burekura imisemburo maze ikakirwa n’imyakura igenga imikorere y’igitsina. Iyo hari ikintu cyose gitumye iyi misemburo ihagarara cyangwa kikabuza amaraso gutembera mu gitsina cy’umugabo nibwo havuka iki kibazo cyo kudafata umurego kw’igitsina mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina (erectile dysfunction) cyangwa se uburemba (impotence).

Nk’uko bitangazwa n’urubuga www.ehealthmedicine.com, zimwe mu mpamvu zitera uburemba cyangwa se kugabanuka k’umurego w’igitsina harimo indwara karande nka gisukari (diabetes), indwara y’umutima (cardio vascular disease) ndetse no kumagara kw’imiyoboro y’amaraso. Indwara z’impyiko, iz’umwijima na zo ziri mu byongera ubukana bw’iyi ndwara.

Abagabo batumura agatabi, abasoma agatama bakarenza urugero ndetse na babandi bagizwe imbata n’ibiyobyabwenge bishyira mu kaga kuko ibi byagiza imiyoboro y’amaraso maze bikaba byatuma amaraso yakagombye gukwira muri ya miyoboro y’amaraso yo mu gitsina agabanuka bityo mu gihe cyo guhuza urugwiro, igitsina ntikigire umurego.

Zimwe mu ndwara zisaba ko umugabo avurwa abazwe nka kanseri ya prostate ndetse na kenseri y’uruhago biri mu bimukururira kuba imyakura n’imiyoboro y’amaraso iri hafi y’igitsina yakwangirika bikaba byateza ikibazo igitsina cye ntikibe cyafata umurego mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Imiti yo kwishyira mu mutuzo abantu bamwe bakunze gufata na yo ishobora kuba nyirabayazana w’iki kibazo. Biba byiza rero iyo ufashe imiti ubanje kubaza muganga niba nta ngaruka yakugiraho.

Imibare myinshi y’abagabo bafite ikibazo cy’uko igitsina cyabo kidafata umurego mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina cyangwa uburemba ugaragara mu bantu bafite ibibazo by’umunaniro ukabije (stress), kwisuzugura, umuhangayiko ndetse n’abafite agahinda gasaze. Nanone ubushakatsi buherutse kwerekana ko abagabo bakunda kunyonga igare cyane bashobora guhura n’iki kibazo. Ibi bigaterwa n’uko intebe zimwe z’amagare zitsikamira udutsi tujyana amaraso mu gitsina cy’umugabo turi hagati y’amabya n’umwanya ucamo umwanda bityo tukaba twaziba.

Kenshi ubona bamwe mu bagabo bafata ku gasenda ngo barebe ko bakongera ubushyuhe bimwe abatebya bita gushitura. Nyamara ikibazo cyo kudafata umurego kw’igitsina ntibivurwa n’urusenda. Abandi na bo usanga bitabaza imiti ya kinyarwada bitirira iki kibazo cyo kudafata umurego kw’igitsina amarozi. Nyamara ni byiza ko niba uhuye n’iki kibazo ujya kwa muganga akagusuzuma kugira ngo amenye neza impamvu zigitera maze aguhe imiti cyangwa akugire inama ku buryo wakwitwara. Bumwe mu buryo bukoreshwa mu gusuzuma iki kibazo burimo ibizamini bya laburatwari aho hapimwa ingano y’imisemburo y’udusabo tw’umugabo (testosterone), harebwa kandi ingirangingo z’amaraso umugabo afite, hakarebwa cholesterol afite uko zingana ndetse hakanarebwa uko umwijima we ukora.

Nyuma yo gufata ibi bizamini byose umuganga ashobora kukwandikira imiti nka Vigra, cialis, levitra na staxyn. Iyi miti yose ikaba igira uruhare mu gutuma amaraso ajya mu gitsina cy’umugabo yiyongera igihe cyose agize ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Muganga kandi ashobora kukuvurisha imiti icishwa mu nshinge. Iyi miti ikaba yongera kwaguka kw’imiyoboro y’amaraso bityo amaraso agatembera mu miyoboro y’igitsina cy’umugabo aribyo bituma yaguka ikanabyimba bigatuma umugabo atagira ikibazo mu gihe akora imibonano mpuzabitsina. Iyo iki kibazo cyaturutse ku kuzima kw’umujyana utwara amaraso mu gitsina cy’umugabo, ashobora kubagwa kugira ngo haziburwe uwo mujyana. Ubundi buryo bwiza bwo kuvura iki kibazo cyo kudafata umurego mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ni ubujyanama aho abagabo bagirwa inama yo kutihangayikisha ko ntacyo ari bubashe gukora kandi bakagirwa inama yo kongera urukundo n’abo bakorana imibonano mpuzabitsina.

www.ehealthmedicine.com ikomeza igira inama abagabo gukora imyitozo ngororamubiri kugira ngo batazahura n’ikibazo cy’umubyibuho ukabije n’indwara ziwukomokaho dore ko nabyo ari isoko yo kugabanuka k’umurego w’igitsina cy’umugabo mu gihe cyo gutera akabariro. Ku batumura agatabi nabo bagirwa inama yo kubihagarika. Abafata agatama nabo bakarenza urugero, ababatwa n’ibiyobyabwenge nabo bagomba kubyirinda. Abarwaye indwara y’igisukari nabo bagirwa inama yo guhora bisuzumisha kugira ngo bagirwe inama y’uko bakwitwara ndetse banafashwe igihe baba bafite ikibazo cyo kudafata umurego mu gihe batera akabariro.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo