Ubwanwa ni ubwoya buza ku karevuro k’umugabo bukuzura ku matama n’imisaya by’abagabo. Kuva kera rero ngo abagabo bafite ubwanwa bafatwaga nk’abagira ibitekerezo n’agaciro mu miryango uretse ko nta nyigo ihamye yabigaragaje.Ubusanzwe ubwanwa buza umuntu agitangira ubugimbi nk’ubundi bwoya bwose buza ku mubiri muri icyo gihe. Ariko bitabujije ko hari abazana ubwoya mbere bakiri bato, kandi ubwanwa bukaza nyuma ndetse bukaba bwanaza mu myaka ya za 20 na 30.
Umuvuduko wo kuboneka k’utu twoya cyane ku rubyiruko biterwa n’imiterere y’umuntu ku wundi aho usanga bamwe bamara imyaka myinshi batarabumera ariko abandi bakamara imyaka mike cyane bagatangira kubumera. Hari n’igihe uruhinja ruvukana utwoya tworoshye ku karevuro ariko utwo duhita dushira mu mezi macye nyuma yo kubona izuba.
Abagore bameze ubwanwa bo ngo ni uburwayi bwitwa “Hirsutisme” iba yaje mu maso yabo. Biturutse n’aho umuntu akomoka, kumera ubwanwa bigenda bihindagurika. Twavuga nk’abamerendiens nta bwanwa bagira naho Abanyaziya benshi bakunda kubugira ariko buke.
Kubera abantu bizeraga ko abagabo bafite ubwanwa aba ari n’aba’agaciro mu muryango mu binyejana byashize ubwanwa bwaje kuba ubw’agaciro cyane mu bihugu bimwe na bimwe cyane cyane ibyiganjemo abasilamu.
Abandi twavuga nko mu Baromani bo muri icyo gihe bigeze kwivumbura ku mwami Julien ngo ni uko atagiraga ubwanwa ku buryo yanditse inzandiko zirenga 360 yisobanura nk’uko byanditswe n’urubuga rwavuzwe haruguru.
Mu Burusiya ho, Pierre Ier wabayeho mu kinyejana cya XVIII akaba yari umwami w’abami yakuyeho umuco wo kugendana ubwanwa aca imisoro ku batarabwogoshaga.
Mu Iyobokamana hari abo ubwanwa bufatwa nk’ikintu gikomeye nka judaïsme aho bafata kogosha nk’ikimenyetso cy’kunamira abapfuye, no mu madini y’abagatolika yo mu Burasirazuba (Orient) bemera ko umunyedini agomba gutunga ubwanwa.
Ku Bayisilamu bo babwemera kurusha andi madini babikuye ku ntumwa yabo Mohamed wagize ati” ni mureke ubwanwa bwanyu bukure” mu jambo ngo 'A'foû" cyangwa Awfoul louhâ.
Urugero rw’umuntu wabayeho witwa Louis Coulon yari umwanditsi akaba yari afite ubwanwa bureshya na 2,32 m yageze n’aho kugira ubwa metero 3,35 .
Uko bigaragara abantu benshi bemera ubwanwa gusa no kutabugira si uburwayi kuko biterwa n’imiterere y’umubiri w’umuntu.
Baza Shangazi
Urwego News
Icyo Ubwanwa Busobanura ku Bagabo
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment