Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye Ryita ku Buzima, WHO, buravuga ko Abashashatsi bemeza ko umubare w'abakuramo inda wiyongera umunsi ku munsi bigatuma ubuzima bwabo bwibasirwa dore ko babikora bidakurikije amategeko bigatuma babikora bihishe nta bikoresho byabugenewe bifashishije. Ibi rero ngo bituma abenshi bashyira ubuzima bwabo mu kaga gakomeye rimwe na rimwe ndetse bakaba bakurizamo no kwitaba Imana.
Inyigo ya WHO yemeza ko nibura buri mwaka abagore n’abakobwa bagera kuri 28/1,000 bakuramo inda! Hanyuma igakomeza yerekana ko ijanisha ry'abagore bakuramo inda rigenda rizamuka kuko ryavuye kuri 44% mu mwaka wa 1995 rikagera kuri 49% mu mwaka wa 2008.Nkuko byatangajwe na hadhwanaagpress.com na yo ibikesha BBC, Radio y'abongereza ngo iyo gukuramo inda bikozwe nta muntu ubisobanukiwe wabyize uhari cyangwa se ngo bikorerwe kwa muganga, bigenda bihitana umubare utari muto w'abagore muriiki gihe, bakaba akenshi bazira kuva bikabije ndetse n'izindi ndwara bahita bafatwa na zo nyuma yo gukuramo inda zirimo na Fustule.
Mu Bihugu bikiri mu nzira y'Amajyambere aho usanga byarashyizeho amategeko abuza gukuramo inda, ngo niho usanga umubare munini w'ababikora bihishe bikabasigira ingaruka nyinshi dore ko abagore n’abakobwa basaga 97% bakuramo inda ari abo muri Afrika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara.
Mu bihugu byateye imbere ho umubare w'abakuramo inda bigaragara ko ugenda umanuka dore ko wavuye kuri 36% mu mwaka 1995 ukagera kuri 26% mu 2008 bityo bakanzura bavuga ko gushyiraho amategeko abuza gukuramo inda ntaho bihuriye no kugabanuka k'umubare w’abazikuramo.
Professor Beverly Winikoff umwe mu bakoze ubu bushakashatsi atangaza ko gukuramo inda uko umuntu yiboneye byahitanye ubuzima bw'abagore ku buryo nibura umugore umwe kuri barindwi bapfuye mu mwaka 2008 yari azize gukuramo inda bituma gukuramo inda biza ku mwanya wa gatanu mu gutwara ubuzima bw'abagore n’abakobwa ku isi.
0 comments:
Post a Comment