Nk’uko tubisanga ku rubuga rwa internet medlineplus, kuruka ndetse no kugira iseseme igihe umugore yasamye biba ku bagore benshi batwite, ku buryo kimwe cya gatatu muri bo kigira isesemi, bikurikirwa no kuruka. Kugira isesemi kandi bitangira mu kwezi kwa mbere kw’inda ndetse bikaba byagera mu mezi ane cyangwa bikabaho kugeza igihe umubyeyi abyariye. Nk’uko bakomeza bavuga kandi ngo kugira iseseme ku mubyeyi utwite nta cyo bitwara umwana uri mu nda ngo keretse gusa iyo bikurikirwa no kuruka ndetse no gutakaza ibiro bikabije ku mubyeyi. Impamvu zitera ababyeyi batwite kugira isesemi, nyinshi ntizizwi ariko ngo bishobora guturuka:
-Ku mihindagurikire y’imisemburo y’umubyeyi cyangwa kugabanuka kw’isukari mu maraso-Umunaniro ukabije ndetse n’ibiryo bimwe umubyeyi yariye bishobora kumutera kugira isesemi
-Ababyeyi batwite impanga na bo ngo bagira isesemi nyinshi
Nk’uko
bakomeza bavuga kandi ngo bimwe mu bintu wakoresha kugira ngo wirinde
iki kibazo harimo kurya ifunguro rike kandi riri mu rugero, ndetse
rikungahayemo ibyubaka umubiri (proteins) hamwe n’ibitera imbaraga
nk’ubunyobwa bukaranze, kurya ibirimo amavuta make ndetse n’umunyu
mwinshi no kunywa ka fanta ugiye kuryama cyangwa ukibyuka.
Ngo
ni ngombwa kugana muganga igihe waba ugira isesemi irengeje amezi ane
cyangwa igihe uruka amaraso ndetse n’igihe uruka inshuro 3 ku munsi.
0 comments:
Post a Comment