Umunyamerikakazi w’imyaka 55 akaba ari umugore wikorera ku giti cye aherutse guhishura ibanga ryamufashije kugera aho ageze mu mwuga we, akaba yararimeneye ikiganiro gica kuri televiziyo muri Amerika kikaba gitangwa n’umugore w’umwirabura uzwi cyane witwa Oprah Winfrey.
Nk’uko byandikwa n’ikinyamakuru kiboneka kuri internet 7sur7, ngo kugira ngo uriya mugore abe icyamamare mu bafite amafaranga, yibagishije inshuro 10 ashaka ubwiza. Bimwe mu bice by’umubiri yabazwe, harimo amatako, intege, ndetse no munda (taille), yanibagishije amabere, bamuconga izuru, bamuhindura isura ndetse n’amaso byose ngo akaba yarashakaga kugera ku bantu bakomeye.Uyu mugore akaba yaratangaje ko yungukiye byinshi muri kiriya gikorwa cyo kwibagisha mu bijyanye n’ubuzima bwe bwite. Yagize ati "Umubare w’abakunzi wariyongereye cyane, bituma akazi kanjye kagera ku rwego rwo hejuru. Nyuma y’igihe gito natangiye guteretwa n’abagabo bo mu nzego zo hejuru twakoranaga, nkatumirwa mu ma nama akomeye n’abayobozi bafata ibyemezo. Ndacyari uwo nari we mbere ariko ubu meze nk’igikoresho kifashishwa mu gukora imibonano mpuzabitsina kugira ngo nkore akazi kanjye neza. Byatumye menyana na benshi kandi bimpa kwigirira icyizere."
0 comments:
Post a Comment