Kogosha ingohe ni bimwe mu biharawe ahanini n’ab’igitsina gore, aho usanga ibitsike bisimbuzwa imirongo y’amabara bifuza. Ibi bikaba bikorwa, hifashishijwe ibikoresho byogosha binyuranye cyangwa hifashishijwe ibyuma byabugenewe bikoresha ingufu z’amashanyarazi, binakoreshwa mu buvuzi (epilation au laser). Ubu buryo ngo bukaba bushobora kugira ingaruka ku ruhu ari na bwo twibandaho cyane muri iyi nkuru.
Nk’uko tubikesha urubuga www.aufeminin.com, ngo ubu buryo bwo kogosha ingohe hakoreshejwe icyuma gikoreshwa mu buvuzi laser, bushobora gutera ingaruka nko kubabuka k’uruhu, kubyimbirwa, kuba uruhu rwakwijima cyangwa rugasesa amabara; gusa ngo izi ngaruka ntizikunze kubaho cyane.Nk’uko uru rubuga rukomeza rubitangaza, ngo ubu buryo iyo budakozwe neza kandi ngo bikorwe n’umuntu ubizi neza, ngo umuntu ashobora gukurizamo ingaruka zo kugira inkovu ahogoshwe, bityo akagira ubusembwa atabyifuzaga aho kongera ubwiza yishakiraga. Umuntu kandi ngo ashobora gukurizamo ibibazo by’amaso, igihe cyose ubu buryo bukozwe hatabayeho kurinda amaso bihagije cyane cyane izuba mu gihe hakoreshwa ubu buryo bwa laser, kuko hari ubwoko bw’imirasire ishobora kwangiza uruhu.
Dore inama zigirwa ababikora mu rwego rwo kwirinda ingaruka zitandukanye:
Ni byiza ko wizera niba umuntu ukoresha ubu buryo abifitiye ubumenyi buhagije ku buryo abikora ntibitere ingaruka k’ubikorerwa. Mu kubikora kandi ugomba kurinda amaso yawe neza, ugahitamo uburyo bunoze bwo kogosha ingohe ukurikije uruhu rwawe uko ruteye, ubundi ukarinda uruhu rwawe n’ubuzima bwawe ingaruka zitandukanye twabonye z’uku kogosha ingohe hakoreshejwe igikoresho gikoreshwa mu buvuzi bita laser. Ibindi bibazo binyuranye wahura na byo, wibuke kwihutira kubaza muganga ubihugukiwe kuko ni ingirakamaro.
0 comments:
Post a Comment