Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Urubyiruko Rugomba Gufata Iya Mbere mu Guhangana n'Ibiyobyabwenge

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge, Umuryango nyarwanda uharanira umuco, uburere n’iterambere“RACEP” ku bufatanye n’Akarere ka Nyarugenge, hateguwe igikorwa kigamije gushishikariza urubyiruko kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge.

Nk’uko tubikesha www.igihe.com ngo ubwo iki gitaramo cyabaga kuri iki Cyumweru mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara ; Serge Guillaume Nzabonimana, Umujyanama wa Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo, yavuze ko nta yindi nzira yakoreshwa mu kurwanya ibiyobyabwenge urubyiruko rutabigizemo uruhare, kuko umubare munini w’abakoresha ibiyobyabwenge ari urubyiruko.

Nzabonimana yagize ati : “Murabona mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu cyane cyane muri uyu Mujyi wa Kigali, ahasanga urubyiruko rwatandukanye n’imiryango yarwo rugashinga indiri zo kunyweramo ibiyobyabwenge, muzagere i Nyamirambo kuri Tapi rouge mwirebere, uhasanga urubyiruko rwataye ubwenge kubera ikibazo cy’ibiyobyabwenge”.

Yakomeje asaba urubyiruko kuba ari rwo rwa mbere mu kurwanya ibiyobyabwenge. Yemeza ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu Rwanda kigenda kigabanuka ugereranyije n’aka karere u Rwanda ruherereyemo, ngo kuko Minisiteri y’Urubyiruko, Umuco na Siporo ifatanyije n’izindi nzego hashyizwemo imbaraga zitandukanye zo kubirwanya.

Padiri Frere Azarias Rwakayigamba, Umuyobozi w’uyu muryango, avuga ko iki gikorwa bagiteguye, nyuma yo kubona ko hirya no hino hakiri urubyiruko rwananiwe kwiteza imbere bitewe no kunywa ibiyobyabwenge.

Rwakayigamba yagize ati : “Tumaze iminsi tubona urubyiruko rukora ibitagakozwe kubera ibiyobyabwenge, ugasanga biyahura mu busambanyi n’ibindi bitabahesha agaciro”.

Akomeza avuga ko uretse kuba iki gikorwa baragikoreye mu Karere ka Nyarugenge, bazakomeza kwegera urundi rubyiruko mu gihugu cyose kugira ngo iki kibazo gicike burundu.

Uyu muhango witabiriwe n’urubyiruko rusaga ibihumbi 10, rumwe muri rwo rwavuze ko ruhakuye ubumenyi bwinshi buzarufasha guhashya no gukangurira bagenzi babo bagikoresha ibiyobyabwenge kubireka.

Umuryango RACEP watangiye ibikorwa byawo mu mwaka wa 2009 mu rwego rwo kwimakaza umuco nyawo mu rubyiruko.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo