Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Inzoga Nyinshi ku Bakobwa Zibangiriza Ubwonko

Abashakashatsi bo muri Leta ya California(USA), berekanye ko urubyiruko cyane cyane abakobwa banywa inzoga nyinshi, bishobora gutuma igice cy’ubwonko gituma umuntu yibuka akanasobanukirwa cyangirika.

Ubwonko bw’Abakobwa bakiri bato, bakunda gufata cyane kuri ka manyinya ngo bushobora kwangirika kubera ko ubwonko bw’abakobwa bukura mbere kurusha ubw’abagabo. Ubu bushakashatsi bukaba bwarakorewe ku igerageza ryakorewe ku rubyiruko 95 ruri hagati y’imyaka16 na 19 muri za Kaminuza zitandukanye zo muri Leta Nzunze Ubumwe z’Amerika.

Abashakashatsi bafashe abantu b’igitsinagabo 27 bakunda kunywa cyane n’ab’igitsinagore 13 bakunda kunywa cyane maze barabapima. Abagabo banywa cyane bo ngo bashoboraga kunywa buri wese icupa rya vino incuro imwe bicaye, naho abagore bakanywa ibirahuri 4 ingunga imwe bicaye. Ubushakashatsi nk’ubu kandi bwakorewe ku bagabo 31 n’abagore 24 badakunda kunywa cyane maze bagereranya ibisubizo bivuyemo.

Bakoresheje MRI Scans, abashakashatsi babonye ko abakobwa bato banywa inzoga cyane baba bafite ibice bimwe by’ubwonko bidakora neza ugereranije n’ibice by’ubwonko by’abagore batanywa bikabije, iyo barimo gukora imirimo imwe. Aba bashakashatsi bavuga ko ibi bishobora guteza ibibazo mu kunywa, gukina imikino isaba kugendagenda, kureba ku ikarita cyangwa kwibuka uko aho ujya n’uko wahagera.

Susan Tapert, umwarimu muri Kaminuza y’i California, ari na we wayoboye ubu bushakashatsi, avuga ko iyi ntera igaragara mu gukora k’ubwonko igira ingaruka mbi ku bindi bikorwa birimo nko gutekereza no kwibuka,cyangwa gukoresha ibiba biri mu mutwe w’umuntu.

Gusa abahungu bakozweho igerageza ntibagerwaho n’ingaruka ku kigero kimwe. Abahungu banywa cyane berekana ibimenyetso byo kwangirika ariko bito ugereranije n’abanywa gake. Ibi rero bikaba byerekana ko abakobwa bato, ari bo bagerwaho n’ingaruka mbi zo kunywa inzoga zisindisha.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo