Akenshi igihe umuntu ari mu nzira agenda ashobora kubona arumwe n’udukoko dutandukanye,utu dukoko kandi dushobora kuruma umuntu igihe ari no mu rugo, dushobora kuba ari amavubi cyangwa se inzuki akenshi tukaba turuma umuntu atabyiteguye cyangwa se igihe umuntu aducokoje, cyane cyane nk’amavubi. Inzuki na zo ziruma umuntu ari uko azicokoje cyangwa se azinyuze iruhande yisize nk’ibintu bihumura cyane ku buryo zishobora kugira ngo ni indabo zikaba zakurya.
Aha tugiye kwibanda ku ruyuki kuko rwo rufite umwihariko wo kuba ruruma umuntu inshuro imwe gusa bitandukanye n’ivubi rishobora kukuruma inshuro nyinshi.-Ihutire guhita ukuramo urubori ahantu uruyuki rwakurumye ukoresheje nk’akantu k’akuma gato kugira ngo udakora ku rubori ubumara bukakujyaho.
- Ihutire guhita ushyira ikintu gikonje aho uruyuki rwakurumye kugira ngo wirinde kubyimbirwa cyangwa se ugahita usigaho umuti wo kurwanya microbe.
-Ku bantu bamwe, kurumwa n’utu dukoko bibafitiye akamaro kuko ngo twaba tubongeramo calcium ariko ku bandi ni ibibazo nko kwivumbura k’umubiri ari byo bita allergie mu gifaransa bishobora no kubatera ibindi bibazo nko kunanirwa guhumeka by’ako kanya; guhumeka umeze nk’aho urimo kuvugiriza; gucika integer; gututubikana cyane; kubyimba mu muhogo cyangwa se mu maso cyane cyane hafi y’amaso; kugira uduheri dutukura ku mubiri ndetse hari n’abagera aho baruka.
Mu gihe rero ubonye ibi bimenyetso, icyo ugomba gukora byihuse ni ukujya kwa muganga akagira icyo akora kuko bishobora kuvamo n’urupfu.
Igihe kandi uruyuki rukurumye mu gice cyegereye mu ijosi ugomba guhita ujya kwa muganga byihuse kuko bishobora kukugiraho ingaruka zikomeye.
0 comments:
Post a Comment