Gukakara kw’amaso bituruka ku kutaboneka kw’amarira ahagije, bikaba bishobora kuba ikibazo gikomeye. Ibi rero bikaba bitera kubabara kw’amaso, kokerwa kwayo bitera kuyakuba cyangwa kuyashima. Ibimenyetso ariko bikaba bitandukana bitewe n’umuntu.
Nk’uko tubikesha Destinationsante.com, ngo uku kubura kw’amarira bitera amaso kumererwa nabi bikaba kandi byatera gushya kw’ibice bimwe na bimwe by’ijisho.Impamvu ngo zishobora no guturuka ku bidukikije nk’ubushyuhe bwishi ndetse n’umwotsi w’itabi.
Nk’uko uru rubuga rukomeza rubitangaza ngo amarira agenda agabanuka uko umuntu agenda asaza, iki kibazo cy’uburwayi kandi ngo gikomoka no ku miti imwe n’imwe harimo n’ibinini bisinziriza.
Ngo mu gihe rero iki kibazo kikubayeho, ihutire gusanga muganga agusuzume kuko ngo mu miti y’iyo ndwara harimo no gukoresha amarira atari karemano ari yo miti utonyangiriza mu maso.
0 comments:
Post a Comment