Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Indwara ya Bwaki itera umwana kudindira mu mutwe no mu mikurire

Bwaki ni indwara ikomoka ku mirire mibi ikaba ikunze gufata abana bakiri bato cyane. Iyi ndwara iterwa no kurya ibiryo birimo intungamubiri nke zo mu byubaka umubiri (proteins) biboneka mu mboga. Iyi ndwara yatangiye kumenyekana mu mwaka 1935, ari bwo muganga wita ku bana wo mu gihugu cya Jamaica, ari we Dr Cicely D .Williams yatangiye gukoresha izina ryayo kwashiorkor rikomoka mu rurimi rukoreshwa muri Ghana rishaka gusobanura indwara umwana arwara igihe acukiranijwe (akuwe ku ibere imburagihe) hanyuma agakurikizwa undi mwana.

Nk’uko abahanga muri iyi ndwara babivuga, ngo bwaki ishobora kurwara abana babuze vitamin C, E ndetse n’imyunyu ngugu nka Fer.

Nk’uko bakomeza bavuga, ngo umwana urwaye cyangwa wafashwe na Bwaki agaragazwa no kugira umusatsi unyereye, kubyimba amaguru cyane cyane ku birenge, kubyimba amatama, uruhu rukanyaraye cyangwa ruvunguka ndetse no kubyimba inda. Ikindi ngo ni uko abana bazahajwe na bwaki badashobora gukora abasirikare babarinda indwara nka tifoyide (typhoid) na coqueliche igihe bahawe inkingo z’izi ndwara kandi ikaba ituma umwana uyirwaye adindira mu mutwe ndetse no mu mikurire ku buryo rimwe na rimwe bishobora kumuviramo gutakaza ubuzima.

Uburyo bukoreshwa mu kuvura iyi ndwara nta bundi, uretse kuvugurura imirire y’umwana bamugaburira ibiryo bikungahayemo intungamubiri cyane cyane imboga n’imbuto. Ababyeyi bakaba bakangurirwa kwita ku mirire y’abana babo babagenera indyo yuzuye kuko kugira ngo babarinde iyi ndwara kuko ishobora kubagiraho ingaruka haba mu mikurire isanzwe ndetse no ku mitekerereze yabo.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo